Louise Mushikiwabo amaze imyaka irindwi ayobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), aho kuva mu 2019 ibikorwa bye byibanze ku guteza imbere abagore, urubyiruko, ikoranabuhanga, uburezi no gukomeza guhuza ibihugu n’abaturage bikoresha Igifaransa.
Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018.
Yatorewe kuyobora OIF mu 2018 i Yerevan, aba umugore wa mbere w’Umunyafurika wari uhawe izi nshingano. Nyuma yo kurangiza manda ye ya mbere y’imyaka itatu mu 2022, yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango, mu matora yabereye i Djerba muri Tunisia.
Mu gihe amaze ku buyobozi, OIF ivuga ko imaze gukusanya no gukoresha miliyoni €336 mu bikorwa bitandukanye, aho 97% by’ingengo y’imari yagenewe gahunda zayo byashyizwe mu bikorwa.
Mu buyobozi bwa Mushikiwabo yashyize imbere imiyoborere inyuze mu mucyo, aho inyandiko z’ingenzi z’umuryango zisohoka ku mugaragaro ndetse hakaba n’ubugenzuzi bw’umutungo bukorwa buri mwaka n’ikigo cyigenga.
Abagore bitaweho
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze imyaka irindwi ya Mushikiwabo muri OIF ni gahunda “La Francophonie avec Elles”, yashyizweho mu 2020 mu gihe isi yari ihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Iyo gahunda imaze gutera inkunga imishinga 354 mu bihugu 36, ifasha abagore hafi ibihumbi 100 kwiteza imbere. Imibare yatangajwe igaragaza ko abagore bungukiye muri iyo mishinga aho amafaranga binjiza yiyongeye ku kigero cyo hafi inshuro eshatu.
Mushikiwabo asanga guteza imbere umugore ari ugushora imari mu iterambere ry’umuryango mugari, kuko umukobwa wize n’umugore ufite ubushobozi bwo kwihangira imirimo bigira uruhare mu kuzamura imibereho y’umuryango n’igihugu.
Urubyiruko n’ikoranabuhanga ntibyasigaye
Mu myaka irindwi ishize Mushikiwabo ayoboye OIF, yanashyize imbaraga mu kumva ibitekerezo by’urubyiruko no kurufasha kubona ubumenyi rushobora gukoresha ku isoko ry’umurimo.
Mu mushinga “La Francophonie de l’avenir”, urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwo mu bihugu 134 rwagize uruhare mu gutanga ibitekerezo ku cyerekezo cy’umuryango.
Hari kandi gahunda D-CLIC, igamije kugeza ku rubyiruko ibihumbi 100 amahugurwa mu bumenyi bw’ikoranabuhanga, ndetse na CAP Innovation, ifasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato bo mu bihugu bikoresha Igifaransa guteza imbere imishinga mishya.
Mushikiwabo kandi yashyize imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ashimangira ko Afurika igomba kugira uruhare mu gushyiraho amategeko n’amahame azagenga iri koranabuhanga, aho kurikoresha gusa.
Guteza imbere uburezi mu ndimi kavukire
Mu bijyanye n’uburezi, OIF ikomeje gahunda ELAN, ifasha abanyeshuri gutangira gusoma no kwandika mu ndimi zabo kavukire mbere yo kwiga Igifaransa n’izindi ndimi.
Iyi gahunda imaze kugera ku banyeshuri barenga miliyoni 12, ikoresha indimi 46 zo muri Afurika kandi ikaba yaragize uruhare mu guhugura abarimu bagera ku bihumbi 230
Kuri Mushikiwabo, kumenya neza ururimi kavukire bituma umwana arushaho kugira ubushobozi bwo kwiga izindi ndimi n’andi masomo.
Guhuza Afurika no kongera ubucuruzi hagati yayo
Ikindi kintu Mushikiwabo yagaragaje nk’ikibazo gikomeye ni uburyo Abanyafurika bataramenyana kandi ngo bakorane ku rugero rukwiye, nubwo umugabane ufite amahirwe menshi mu bucuruzi, uburezi, umuco n’ikoranabuhanga.
Mushikiwabo asanga isoko rusange rya Afurika rifite amahirwe akomeye, ariko ko kutizerana no kutamenyana bihagije bikomeje kuba imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ni muri urwo rwego ashimangira ko imwe mu nshingano zikomeye za OIF ari ugufasha abantu n’ibihugu bikoresha Igifaransa kurushaho kwegerana no gusangira ubumenyi n’amahirwe.
Ibi bikorwa n’imibare ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko mu myaka irindwi ishize Mushikiwabo ayobora OIF yaranzwe no gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi mu buryo bufatika aho kuguma mu nyandiko gusa.
Kuba yarabaye umugore wa mbere w’Umunyafurika uyobora uyu muryango, akongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2022, ndetse n’ibikorwa byibanda ku bagore, urubyiruko, uburezi n’ikoranabuhanga, ni bimwe mu byamwongereye ubunararibonye mu kuyobora umuryango uhuza ibihugu na za guverinoma 90 n’abaturage bagera kuri miliyoni 396 bavuga Igifaransa.
Mu gihe icyerekezo cy’uyu muryango gikomeje kwibanda ku guhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku migabane itandukanye ku Isi, Mushikiwabo yitaye ku mugabane wa Afurika aho ashimangira ko mu 2050 umubare munini w’abazaba bavuga Igifaransa ku Isi uzaba uri muri Afurika.
Mu matora ateganyijwe mu Ugushingo 2026, Louise Mushikiwabo azaba ahatanye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.









