sangiza abandi

Abanyeshuri 94.3% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 

sangiza abandi

Imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 yazamutseho 5.2%, aho abatsinze bageze kuri 94,33%, ugereranyije na 89,1% bari batsinze mu mwaka wabanje wa 2024/2025.

Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko abanyeshuri 108.732 ari bo bari biyandikishije gukora ibizamini, barimo abakobwa bangana na 55,05% n’abahungu bangana na 44,95%.

Muri abo, 108.406 ni bo bakoze ibizamini aho 102.261, bangana na 94,33%, ari batsinze.

Abahungu bagize umusaruro mwiza kurusha abakobwa, kuko batsinze ku kigero cya 95,94%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 93,02%.

Iyi mitsindire iri hejuru ugereranyije n’iy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025, ubwo mu banyeshuri 106.078 bakoze ibizamini, hari hatsinze 89,1%.

NESA kandi yagaragaje ko 5,63% by’abanyeshuri bakoze ibizamini bagize amanota ari munsi ya 50%, mu gihe 48,98% bagejeje ku manota 70% cyangwa arenga.

Imitsindire mu masomo atandukanye

Mu banyeshuri bakoze amasomo asanzwe ya General Education, abiga amasomo ya siyansi batsinze ku kigero cya 93,87%, mu gihe abize ubumenyamuntu batsinze kuri 95,86% mu gihe mu ndimi ari 93,61%.

Ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abanyeshuri 42.793 ni bo bakoze ibizamini, muri bo 94,55% barabitsinda, mu gihe 5,36% batabashije kubona amanota asabwa.

Ku rwego rw’abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi, Manzi Nshuti Kabanda Brave wize Imibare, Ubutabire n’Ubumenyabuzima (MCB) muri Petit Seminaire Saint Aloys mu Karere ka Rusizi, ni we wabaye uwa mbere mu gihugu.

Manzi yabonye 98,40%, aba ari we waje ku isonga mu banyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka.

Ku mwanya wa kabiri haje Umwali Deborah, wize Ubugeni n’Ubumenyamuntu (HLP) muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana aho yagize 97,52%.

Irakoze Pacome, wize ubumenyi rusange (Social Studies) muri TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, yabaye uwa gatatu n’amanota 95,93%.

Ku mwanya wa kane haje Umukundwa Herniette, wize Ibaruramari ry’Umwuga muri ACEJ Karama mu Karere ka Muhanga aho yagize 95,23%.

Ku mwanya wa gatanu haje Umunyurwa Karangwa Naomie, wize Ubugeni n’Ubukorikori muri Ecole d’Art de Nyundo mu Karere ka Rubavu, wagize 94,74%.

Muri rusange, imibare ya NESA igaragaza ko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 waranzwe n’izamuka rikomeye ry’imitsindire, kuko umubare w’abanyeshuri batsinze wiyongereyeho amanota arenga atanu ugereranyije n’umwaka wabanje.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko kimwe mu byatumye imibare izamuka ari gahunda yo gufasha abanyeshuri mu biruhuko no muri mpera z’icyumweru izwi nka remedial

Photos:

[fluentform id="3"]