Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yafunguye ku mugaragaro Uruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, rutunganya ibyuma mu buryo bugezweho, rwitezweho kugabanya ingano y’ibyuma u Rwanda rutumiza hanze.
Ni uruganda rwafunguwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026 ruherereye mu Cyanya cy’Inganda giherereye i Musanze.
Ni uruganda rwubatswe ku ishoramari ry’Abahinde, rukaba ari urwa mbere mu Rwanda rutunganya ibyuma mu buryo bwuzuye, kuva ku bikoresho fatizo birimo ubutare bw’icyuma kugeza ku bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku byuma.
Uru ruganda rufite ubushobozi buteganyijwe bwo gukora toni 250.000 z’ibyuma ku mwaka, ndetse biteganyijwe ko ruzatanga imirimo ku bantu 1000 mu buryo butaziguye n’indi 2500 mu buryo buziguye.

Ruzagabanya ibyuma u Rwanda rutumiza mu mahanga
Uruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda LtdLeta rwitezweho ko ruzagabanya amafaranga igihugu gisohora mu rutumiza ibyuma mu mahanga.
Kugeza ubu, u Rwanda rutanga hafi miliyoni 200$ buri mwaka mu gutumiza ibyuma mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yavuze ko uru ruganda ari intambwe igana ku kubaka ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku nganda zikomeye, zitanga umusaruro kandi zishobora guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Yagaragaje kandi ko iri shoramari ari ikimenyetso cy’umubano ushingiye ku bukungu ukomeje gukomera hagati y’u Rwanda n’u Buhinde.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gihe u Rwanda rukomeje kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere imijyi no kwagura ibikorwa by’ubucuruzi, no kongera ingano y’ibyuma bikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati: “Gutunga no gutunganya ubutare bw’ibyuma buboneka mu Rwanda tukabubyazamo ibyuma byatunganyijwe hano, bidufasha kuzamura agaciro kabyo no guteza imbere ubukungu bwacu.”
Nubwo Minisitiri w’Intebe yashimye iri shoramari asaba abashoramari gukora ibishoboka byose kugira ngo uruganda rukoreshe ubushobozi rufite ku kigero cyo hejuru, rwongera umusaruro kandi rugatanga umusaruro ugaragara ku gihugu.
Ati: “Kubaka inganda ni intambwe ya mbere. Igikorwa gikomeye kurushaho, kandi ari cyo kigena niba ishoramari ryatanze umusaruro, ni ugukoresha ubushobozi bw’uruganda mu buryo bwuzuye kandi butanga umusaruro.”
Yijeje ko Guverinoma izakomeza gufasha uru ruganda mu bijyanye n’ibikorwa remezo, ingufu, ubumenyi bw’abakozi ndetse n’amategeko n’amabwiriza akenewe kugira ngo ibikorwa by’inganda bigezweho bikorwe neza.
Umuyobozi Mukuru wa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, Himanshu Tiwari, yavuze ko intego y’uru ruganda atari ukongera umubare w’inganda mu Rwanda, ahubwo ko rugamije gutangiza igice gishya mu rugendo rw’igihugu rwo kwihutisha inganda.
Ati: “Uyu munsi ntabwo dutangije uruganda gusa. Dutangije igice gishya mu rugendo rw’u Rwanda rwo guteza imbere inganda.”
Yavuze ko intego y’uru ruganda ari ugutanga agaciro ku mutungo kamere w’u Rwanda, guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, kugabanya ibyuma bitumizwa mu mahanga no guhanga imirimo, mu gihe u Rwanda ruzaba rushobora kuba kimwe mu bihugu bitanga ibyuma byinshi mu karere.
Uru ruganda ruzajya rutunganya ubutare bw’ibyuma hakoreshejwe uburyo bwa Direct Reduced Iron (DRI), nyuma bukavamo ibyuma bishongeshwa, bigakorwamo billets ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku byuma.
Ubuyobozi bwa A1 Iron & Steel buvuga ko ubu buryo buzafasha u Rwanda kongera agaciro ku mutungo kamere warwo, aho gutumiza ibicuruzwa byatunganyijwe mu mahanga.
Tiwari yavuze ko icyuma ari umusingi w’iterambere ry’inganda, kuko gikoreshwa mu kubaka imihanda, ibiraro, inyubako, inganda, ibikorwa remezo by’amashanyarazi n’amazi, ubuhinzi ndetse n’imiturire.
Uretse imirimo uru ruganda ruzatanga, ubuyobozi bwarwo bwagaragaje ko rushaka no gufasha Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu nganda.
Biteganyijwe ko abakozi bazahabwa amahirwe yo kwiga gukoresha imashini zigezweho, gucunga uburyo bw’im production no gukoresha ikoranabuhanga ryikora mu bikorwa by’inganda.
Leta y’u Rwanda na yo yashimangiye ko kongera ubumenyi bw’Abanyarwanda no guhanga imirimo ari zimwe mu nyungu z’ingenzi zitezwe kuri iri shoramari.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko uru ruganda rushobora kugira uruhare runini mu kugabanya icyuho kiri mu bucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga, cyane cyane bitewe n’amafaranga menshi igihugu gisohora mu gutumiza ibyuma.
Yavuze ko u Rwanda rushora hafi miliyoni 200$ buri mwaka rugura ibyuma mu mahanga, mu gihe uru ruganda biteganyijwe ko ruzagabanya amafaranga asohoka mu gihugu mu gutumiza ibyuma ku kigero cya hafi miliyoni 100$ mu gihe ruzaba rutangiye gukora
Kajangwe yavuze ko amafaranga yajyaga mu mahanga azagenda azakoreshwa mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu gukorera ibyuma imbere mu gihugu, kubyongerera agaciro no guhanga imirimo.
yavuze ko uru ruganda ari kimwe mu bikorwa bijyanye n’intego z’Igihugu zo kwihutisha inganda no guhindura imiterere y’ubukungu binyuze muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2 yo kongera umusaruro ukorerwa mu nganda z’imbere mu gihugu.












