sangiza abandi

Aba-Rayon bibutse abazize Jenoside, basabwa kwimakaza ubumwe binyuze muri siporo

sangiza abandi

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda wese, by’umwihariko abakora n’abakunzi ba siporo.

Yabivuze kuri iki Cyumweru mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabiriwe n’abayobozi, abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports. 

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu, kibanzirizwa n’urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri Stade Umuganda rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge.

Abacyitabiriye barimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, abakozi n’abakinnyi b’iyi kipe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ababo muri uru rwibutso, ndetse n’abandi banyuranye.

Mu butumwa bwe, Shema Ngoga Fabrice yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwibuka no guharanira ubumwe, ashimangira ko umupira w’amaguru ukwiye kuba inkingi y’iterambere n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Umuryango utibuka amateka yawo uba uri mu kaga. Jenoside yakorewe Abatutsi yadusigiye amateka mabi aho abantu bazize uko baremwe, bazira uko bavutse. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza kwibuka no kubaka ejo hazaza heza. Umupira w’amaguru nawo ukwiye kudufasha mu kubaka ubumwe n’iterambere.”

Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko siporo ifite uruhare rukomeye mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, anibutsa ko umutekano ari wo shingiro rya byose, harimo na siporo.

Ati “Nta Munyarwanda ukwiye gutekereza ko kurinda Igihugu ari inshingano z’inzego z’umutekano gusa. Twese biratureba. Nubwo dukunda siporo, tugomba no kugira uruhare mu kurwanya icyadusubiza inyuma, kuko aho umutekano udahari, siporo ntishobora kubaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, na we yagarutse ku kamaro ka siporo mu gutanga ibyishimo no guhuza abantu, ariko anagaragaza agahinda katewe n’uko hari abari abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashishikarije abitabiriye iki gikorwa gukomeza kwibuka no guharanira ko amateka mabi atazongera kubaho, ashimangira ko siporo ishobora kuba umuyoboro mwiza wo kwimakaza ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]