sangiza abandi

Abakinnyi b’ikipe y’abagore ya Arsenal basuye u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’

sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye abakinnyi batatu b’ikipe y’abagore ya Arsenal (Arsenal Women Football Club) barimo Kapiteni w’iyi kipe Katie McCabe, Caitlin Foord na Laia Codina, mu ruzinduko rwateguwe binyuze mu bufatanye bwa gahunda ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsena, mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Aba bakinnyi bakiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Itumanaho muri RDB, Valliere Sheja n’Umuyobozi Wungirije wa Rwanda Convention Bureau, Candy Basomingera.

Mu gihe bazamara mu Rwanda, aba bakinnyi bazasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho bazagira amahirwe yo gusura ingagi zo mu misozi, n’andi mateka n’umuco nyarwanda bazamenyera mu bigo ndangamateka n’ahandi nyaburanga.

Uru ruzinduko ni rumwe mu bikorwa bikomeje gukorwa binyuze mu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, muri gahunda ya Visit Rwanda yatangijwe mu 2018.

U Rwanda rufitanye amasezerano y’imikoranire na Arsenal mu buryo bwo kwamamaza ubukerarugendo, aho izina “Visit Rwanda” ryanditse ku rutugu rw’imyenda y’ikipe y’abagabo ya Arsenal ndetse no ku gatuza k’imyenda y’abagore.

Imikoranire ya Visit Rwanda na Arsenal yabereye u Rwanda umuyoboro ukomeye wo kumenyekanisha isura yarwo nk’igihugu gifite amahirwe menshi mu bukerarugendo n’ishoramari. Abantu babarirwa mu ma miliyoni ku Isi bamenye u Rwanda binyuze mu kuba babona ubutumwa bwa Visit Rwanda buri gihe ikipe ya Arsenal iri mu kibuga cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]