sangiza abandi

Abakobwa basaba amafaranga mu rukundo : Ingingo itavugwaho rumwe mu rubyiruko

sangiza abandi

Ese uribuka igihe wari mu rukundo ukuntu ubwa wa muhanzi wari warahenganye uruhu n’uruhande? Ariko iby’abubu bo byarahindutse, hari ubwo ibyari urukundo bibabera umuravumba kubera isaba ry’amafaranga rya hato na hato.

Ijambo ‘Amafaranga’ ni imwe mu ngingo zikomereye cyane abakundana uyu munsi.

Igitekerezo cy’uko umukobwa yasaba amafaranga yo gukemura ibibazo bye bwite umusore bakundana kigibwaho impaka kenshi, bamwe bavuga ko ibyo ari ibisanzwe biri mu muco, abandi bakavuga ko iyo ari imyumvire ishaje itakijyanye n’igihe.

Mu muco Nyarwanda, umugabo yakunze gufatwa nk’ugomba gutunga urugo, by’umwihariko mu bihe byo ha mbere, umuryango washakiraga umukobwa wabo umusore utunze uzamushaka, akamumenyera byose ndetse rimwe na rimwe akanatunga umuryango w’uwo mugore yashatse.

Ibi ntabwo bitandukanye cyane n’ibiriho uyu munsi, aho kenshi usanga inkumi kuba yahabwa ubushobozi mu buryo bw’amafaranga n’umutungo n’umusore bakundana bitari ukumukoresha, ahubwo bishingiye kuri wa muco w’uko igitsina gabo gufasha igitsina gore mu buryo bw’amafaranga ari uburyo bwo kumwereka urukundo.

Ntabwo twakirengagiza ko kandi amateka y’u Rwanda agaragaza ko abagabo barusha ubushobozi abagore, ibi nabyo bikaba mu bituma umusore ufite icyo arusha umukobwa bakundana, ashobora kuba yamwishyurira ishuri, yamufasha mu gutangiza umushinga yakora n’ibindi bituma ubuzima bw’uwo bakundana buba buhagaze neza.

Gusa urukundo ntabwo rugarukira mu mafaranga, abagore nabo bagira ibyo bafiteho imbaraga mu rukundo birimo gutega amatwi ibitekerezo by’umugabo, kumwitaho mu buryo bw’ubuzima, kwibuka ibyo yibagijwe n’akazi kenshi, kwita ku rugo n’ubundi bujyanama butuma umuntu abaho atuje.

Rimwe na rimwe usanga abagabo baha amafaranga abo bakundana nk’uburyo bwo kuzirikana ibyo umugore yakoze bidafite ikiguzi.

Icyakora hari abandi babibona ukundi, basanga guha umukobwa amafaranga utaragira umugore ari sakirirego.

Bamwe babona umusore uhora aha uwo bakundana amafaranga bidakwiriye

Umukinnyi wa Filime Nyarwanda, Micky, niwe uherutse kumvikana avuga ko umusore ukundana n’umukobwa aba akwiye kumufasha mu byo akenera mu buzima busanzwe birimo nko gutunganya imisatsi, gukora inzara, n’ibindi bijyanye n’ubwiza bwe nk’uburyo bwo kumwereka urukundo.

Rwiyemezamirimo Munyakazi Sadate yaje gusubiza kuri ubu butumwa akoresheje urubuga rwa X, abwira abasore ko badakwiye kwikorera ibibazo by’abakobwa.

Ati “Ese abahungu basimbuye ba se ba abakobwa ryari ku buryo bumva bagomba gutunga abakobwa? Umukobwa ucyumva ko azatungwa n’umusore utaramubyaye, uyu rwose yikoreye ibibazo birenze ibya Yesu k’umusaraba, ariko kandi, umuhungu wumva agomba kwikorera ibibazo by’umukobwa atabyaye uyu afite ikibazo mu mitwe, ashake ubufasha.”

Ese guha amafaranga uwo mukundana biba ikibazo ryari?

Bamwe mu bo UMUNOTA waganiriye na bo, bahuriza ku kuba umusore guha amafaranga uwo bakundana bitari ikibazo, ariko nanone biba ikibazo iyo umukobwa abigize itegeko, ndetse bikaba ibintu bihoraho kandi ntacyo akora ngo uwo ayahaye ejo ntazakenere kwaka ayandi.

Ati” Urukundo rushingira ku bwumvikane. Iyo umwe ahora yishingikiriza ku wundi mu buryo bw’amafaranga, bigabanya icyizere yari afitiye uwo bakundana, kandi umubano ukaremerera uruhande rumwe uko igihe kigenda. Iyo amafaranga asabwe nk’aho ari itegeko, aho gutangwa ku bushake bw’uyatanga, bishobora gutera kutumvikana no gutandukana.”

Umuhanga mu bijyanye n’iyobokamana no gutanga inama ku buzima bwa buri munsi, Jay Shetty, ukomoka mu Buhindi ariko wakuriye mu Bwongereza, mu nyandiko ze yagiriye inama abakundana avuga ko bagomba kuganira bisanzuye, kugirango bumve kimwe ibiijyanye n’umutungo.

Yakomeje avuga ko ku bakobwa kwitega ko uwo mukundana agomba kugukemurira ibibazo bikenera amafaranga nubwo waba ntabyo wamuganirije mbere bishobora kumutera igitutu no kumurakaza.

Ati” Kwitega ibintu ku muntu mutabiganiriyeho bishobora kumutera umujinya, ahangayitse n’ubwumvikane bucye.”

Akomeza avuga ko abakundana bagomba kuganira ku gitekerezo cy’uburyo bwo gusangira umutungo, buri wese akumva ibyifuzo by’undi, ibyo akeneye n’ibyo atagomba kurengaho.

Umukobwa nawe yatanga amafaranga mu rukundo

Inkuru ya Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’umugore we Michelle Obama igaragaza ko bishoboka ko n’umugore ashobora kuba ariwe utanga ubushobozi mu rukundo.

Mu myaka ya mbere y’urukundo rwabo, Michelle Obama yagiye afasha mu buryo bw’amafaranga Obama wari ukiri kwiyubaka mu rugendo rwo kuzaba umunya-politiki.

Barack Obama amaze kuzamuka, ibyo yakorerwaga na Michelle Obama niwe watangiye kujya abimukorera, bigaragaza ko gufashanya mu buryo bw’amafaranga byubaka umubano, ariko nanone bitagarukira ku ruhande rumwe.

Photos:

[fluentform id="3"]