sangiza abandi

Abanyamakuru basabwe kugira ubunyamwuga mu gutara no gutangaza inkuru z’Ubutabera

sangiza abandi

Urukiko rw’Ikirenga rwasabye abakora itangazamakuru kuzirikana ubunyamwuga mu gihe batara, bakanatangaza inkuru z’ubutabera, hagamijwe kongera icyizere cy’abaturage mu nkiko no kurinda itangazamakuru kugwa mu makosa.

Ibi byagarutsweho ku wa 14 Ukwakira 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, n’abanyamakuru batandukanye, baganira ku ruhare rw’itangazamakuru mu gutuma abaturage basobanukirwa imikorere y’ubutabera.

Mukantaganzwa yashimangiye ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu kugaragaza uko ubutabera butangwa, ariko anibutsa ko iyo mirimo igomba gukorwa hubahirizwa amahame y’umwuga.

Yagaragaje ko hari abanyamakuru bakunze gutandukira, cyane mu nkuru zirebana n’imanza zikiburanishwa, bigatera urujijo mu baturage.

Ati “Twifuza itangazamakuru rikora neza, ryubahiriza amategeko kandi ridashyira inkiko ku gitutu. Ubufatanye hagati yacu ni bwo buzubaka icyizere cy’abaturage.”

Impuguke mu mategeko akaba n’umunyamategeko wunganira abanyamakuru, Me Ibambe Jean Paul, yibukije ko umunyamakuru ukora inkuru zijyanye n’ubutabera ko akwiye kumenya amategeko amurengera n’amugenga, kugira ngo yirinde kuba yakora ibigize  icyaha.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa RMC, Mutesi Scovia, yasabye inzego z’ubutabera kuzajya zorohereza abanyamakuru mu kazi kabo, ariko anibutsa ko abakora itangazamakuru bakwiye kuba bafite ibyangombwa bibemerera gukora uwo mwuga.

Abanyamakuru kandi basabwe gukora inkuru zidashyira igitutu ku bacamanza, bagakoresha umutimanama wabo birinda amarangamutima mu kwandika cyangwa kuvuga ku manza zitarapfundikirwa

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko rugiye kunoza uburyo bwo gutangaza ku gihe urutonde rw’imanza, kugira ngo abanyamakuru babashe gutegura neza inkuru zabo ndetse ruteze imbere ubufatanye burambye n’itangazamakuru ryubahiriza amahame y’umwuga.

Photos:

[fluentform id="3"]