sangiza abandi

Abanyarwanda 18 bahawe impamyabumenyi yo gutwara indege

sangiza abandi

Ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege ry’Akagera Aviation School, ryahaye impamyabumenyi abapilote b’Abanyarwanda 18 basoje amasomo y’imyaka ibiri.

Ni mu muhango wabereye i Kigali ku wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza 2025.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru muri guverinoma n’ab’iri shuri, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, n’abandi bayobozi mu rwego rw’iri shuri.

Mu bahawe impamyabumenyi, 14 bari mu Rwanda mu gihe abandi bane bari hanze y’igihugu, bose bakaba bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutwara indege za kajugujugu n’izitwara abagenzi.

Amasomo bayigiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ari na ho iri shuri rikorera, ariko banahabwa amahugurwa ngiro mu mahanga mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubunararibonye bukenewe mu mwuga wo gutwara indege.

Ubusanzwe Akagera Aviation School ishyira hanze abatarenze 20 ku mwaka, ariko ubuyobozi bw’iri shuri bwatangaje ko hari gahunda yo kuryagura, hagamijwe kongera umubare w’abasoreza amasomo, bitewe n’uko isoko ry’umurimo rikomeje kwaguka.

Umuyobozi w’agateganyo wa Akagera Aviation School, Ndayishimiye Joseph, yavuze ko abarangiza amasomo muri iri shuri bahita babona akazi.

Ati “Abapilote dutegura baba bafite ubumenyi bukeneye ku isoko ry’umurimo, ni yo mpamvu abenshi muri bo bahita batangira gukora mu bigo bitandukanye by’indege.”

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko kuba Abanyarwanda bashobora kwiga gutwara indege mu gihugu cyabo ari intambwe ikomeye.

Ati: “Hari igihe cyashize Umunyarwanda wifuzaga kuba umupilote atabona aho abyigira hafi. Ubu kubona abana b’Abanyarwanda bigira hano ni amahirwe akomeye. Turakeneye abapilote benshi bazakorera RwandAir n’izindi sosiyete ziziyongera, cyane ko u Rwanda rufite gahunda yo kuba igicumbi mu by’ingendo zo mu kirere.”

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibibuga by’indege (RAC), Umuyobozi Mukuru Wungirije, Eva Nishimwe, yagaragaje ko yishimiye kubona abakobwa binjira mu mwuga wo gutwara indege.

Ati: “Birashimishije kubona urubyiruko rw’Abanyarwanda rwinjira mu rwego rw’indege, cyane cyane abakobwa. Ibi bigaragaza intambwe igihugu kiri gutera mu guteza imbere uburinganire no kongera ubushobozi mu by’indege.”

Akagera Aviation yatangiye ibikorwa byayo mu 2004 itwara ba mukerarugendo, mu 2013 ishinga Akagera Aviation School yigisha gutwara indege zirimo kajugujugu n’indege nini, nyuma hongerwamo n’amasomo yo gutwara drones.

Kugeza ubu, iri shuri rimaze gushyira hanze abapilote 106, barimo abatwara kajugujugu 59 n’abatwara indege nini 47, ndetse n’abazi gutwara drones barenga 200, rikaba rikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’urwego rw’indege mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]