Abanyarwanda 302 batashye ku bushake mu Rwanda bava mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho bari baragizwe ingwate n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, barahejejwe mu mashyamba ya DRC.
Aba banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama 2026.
Mu batashye harimo 285 banyuze ku Mupaka Munini wa La Corniche uhuza Umujyi wa Rubavu n’uwa Goma
Hakiriwe kandi 17 banyuze ku Mupaka wa Rusizi I uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu, barimo abagabo 3,abagore 9 n’abana5.
Visi meya w’Akarere ka Rusizi, Alfred Habimana yabasabye kwiyumvamo ikaze no kuzakura amaboko mu mifuka bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibutse ryita ku mpunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie, tariki 24 Nyakanga 2025.
Kuva muri Mutarama 2025, Abanyarwanda batahuka bakomeje kwiyongera kuko bamaze kurenga 8900










