Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence, yasobanuriye abarezi impamvu badakwiye gutekereza ibindi bigo by’imari mu gihe bafite amahirwe bahabwa n’Umwalimu Sacco, badasanga muri ibyo bigo bindi.
Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yo kuri uyu wa Kane, tariki 31 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Uburezi hamwe n’izindi nzego ziteza imbere uburezi bagiranye n’abarezi baturutse mu mu turere twose tw’igihugu.
Uwambaje Laurance yagaragaje ko amafaranga y’inyungu ku nguzanyo yo kubaka inzu zo guturamo mu Umwalimu Sacco iri kuri 11% mu gihe ahandi ari 18%, inguzanyo bwite (Personal Loan) iri kuri 13%, naho inguzanyo yo kwikorera umushinga bahabwa ku nyungu ya 11%, avuga ko utabisanga ahandi.
Avuga kandi ko ibikorwa byo koherezanya amafaranga ava kuri konti ajya kuri terefoni nta ikiguzi na kimwe bisaba kabone n’ubwo waba wohereza kuri nimero y’undi, mu gihe ahandi basabwa ikiguzi.
Ati: Hari aho mperutse gukura 300,000 mbona bankase 2000.”
Yasobanuye ko inguzanyo bahabwa igendera ku mushahara bahabwa n’igihe cyo kuyishyura, avuga ko mu kwishyura hakatwa ku mushahara atarenze 50% byawo.
Ibi byumvikanisha ko umwarimu wo ku rwego rwa A2 uhembwa 122,000 bidashoboka ko ahabwa inguzanyo ya Miliyoni eshanu kuko byasaba ko akatwa arenze umushahara we kugirango yishyure.
Mu kiganiro cyihariye na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, yasobanuye ko impamvu abarimu bose bahemberwa muri Mwalimu Sacco ari uko ari banki yashyiriweho kubafasha kwiteza imbere.
Ati” Mbere Mwalimu Sacco itarabaho abarimu bashoboraga kujya kuri Banki iyariyo yose. Ariko ntabwo hari banki ishingano zayo ari guteza imbere mwarimu gusa. Icyo abarimu bari bakwiye gutekereza ni iyi banki yacu tuyikoreshe gute, kugirango iduteze imbere kurushaho. Ni iki twakora, imbaraga zacu twazishyira hehe?”
Mu myaka 17 itanga serivisi z’imari, Umwalimu Sacco imaze gukura mu buryo bw’amafaranga kugeza aho yizerwa n’ibigo by’Imari birimo BRD iherutse kubemerera inguzanyo ya miliyoni 30 ziyongera kuri miliyari 20 yari yatanzwe mbere yo kuguriza abarimu muri gahunda ya ‘Gira Iwawe’.
Umwalimu Sacco yatangiye itanga inguzanyo nto zitarenze miliyoni imwe, kuri ubu umwarimu ahabwa inguzanyo ijyanye n’umushahara ahabwa, aho itanga inguzanyo y’igihe kigeze ku myaka 20, ndetse n’ubwizigame bw’abarimu bwarazamutse bunahabwa inyungu ya 5% ku mwaka.











