Abashoramari biganjemo abakoresha ikoranabuhaga mu buzima bwabo bwa buri munsi bagaragaje ko ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga bugiye kuba isoko nshya y’ubukungu mu Rwanda.
Ibi babigaragaje nyuma y’uko mu Rwanda hemejwe itegeko rigenga ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga aho bavuga ko bigiye gutuma ubu bucuruzi bubonekamo umutekano uhagije, ibyatumaga muri ubu bucuruzi hagaragaramo amanyanga menshi no kwamburwa kuri bamwe.
Nk’uko byagaragajwe n’abamwe mu bakoresha ikoranabuhanga mu Rwanda, basobanura ko kuba hashyizweho itegeko rigenga umutungo koranabuhanga (Virtual Assets) bizatuma hari imbogamizi nyinshi rizavanaho cyane cyane mu bucuruzi mpuzamahanga nyuma y’uko ubusanzwe bwakorwaga mu buryo butemewe.
Abacuruzi bwavuze ko kuba hatowe iri tegeko bigiye gutuma abantu benshi bayoboka ubu bucuruzi bitewe n’uko kuri ub bwizewe kuko hari abangaga gushoramo imari yabo bavuga ko ari ubutekamutwe.
Inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga zisobanura ko zimwe mu mbogamizi zari ziri mu bucuruzi bw’umutungo koranabuhanga ari kuba butari bwizewe aho bitewe n’uko hari abantu benshi bagiye bariganywa amafaranga yabo bigatuma mu Rwanda bufatwa nk’ubutekamutwe.
Ubwo umushinga w’iri tegeko wamurikirwaga Inteko rusange Umutwe w’Abadepite, basabye ko mbere na mbere iri tegeko rikwiye kuba rirengera umuturage kuko byagiye bihombya abantu batari bacye mu bihe bitandukanye.
Abadepite basabye ko iri tegeko rikwiye kunozwa neza hibandwa ku muturage uzasabwa gushora imari ye muri ubwo bucuruzi mu rwego rwo kwirinda ibyuho nk’ibyagiye bigaragara mu mikino y’amahirwe cyane cyane ikorerwa kuri murandasi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisititeri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera yabwiye Abadepite ko iri tegeko rizafasha ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga kuba isoko nshya y’ubukungu mu Rwanda aho yagaragaje ko mu byibanzweho mu nyigo yaryo umuturage yashyizwe ku isonga.
Kabera yavuze ko iri tegeko rizafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu n’ubw’abazitabira ubu bucuruzi muri rusange.
Kugeza ubu abakoraga ubucuruzi bw’umtungo koranabuhanga babukoraga mu buryo butemewe, ibyatumaga hari abariganwaga utwabo bakabura aho babariza ndetse iri tegeko rikaba rigiye kuba igisubizo kuri iki kibazo.
Nyuma y’uko ubu bucuruzi bwemewe mu Rwanda no gushyingirwaho amategeko abugenga, kuri ubu ibigo mpuzamahanga bubukora mbere yo gutangira kubukora bizajya bibanza kubwandikisha mu kigo gishinzwe isoko ry’imari n’imigabane (CMA), nk’urwego rwahawe uburenganzira bwo gukurikirana ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga.
Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 ni bwo yemeje umushinga w’itegeko rigenga umutungo koranabuhanga mu Rwanda, iba intambwe ya mbere iganisha ku kwemeza ikoreshwa ryawo muri iki gihugu.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi isobanura ko umutungo koranabuhanga (virtual asset) ari agaciro kagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gashobora gucuruzwa cyangwa guhererekanywa, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.







