Brig Gen Franco Rutagengwa, uyoboye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Repubulika ya Santarafurika, yasabye abasirikare ba RWABAT-2 gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga, kubahiriza amabwiriza ya Loni no guhora biteguye kuzuza inshingano zabo.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, ubwo yasuraga icyicaro gikuru cy’abasirikare bagize Batayo ya Kabiri y’Ingabo z’u Rwanda (RWABAT-2), giherereye i Bossembele.
Rwari uruzinduko rugamije gusuzuma uko iyi batayo isohoza inshingano zayo zo kubungabunga amahoro, imiterere y’ibikoresho ikoresha ndetse n’imicungire y’abasirikare.
Mu kiganiro yagiranye n’abasirikare, Brig Gen Rutagengwa yabibukije ko kubahiriza amabwiriza ngenderwaho ya Loni n’imikorere ya MINUSCA ari inkingi y’ingenzi ituma ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bugerwaho neza.
Yanashimangiye ko ari ngombwa guhora bafite ubushobozi ndetse biteguye, kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo byose bashobora guhura na byo mu kazi ka buri munsi.
Brig Gen Rutagengwa yashimiye abasirikare ba RWABAT-2 ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu kazi, anabashishikariza gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda aho bari hose mu butumwa.
Batayo ya Kabiri y’Ingabo z’u Rwanda ifite inshingano zo gucunga umutekano w’umuhanda mukuru uzwi nka Main Supply Route One (MSR1), uhuza umurwa mukuru Bangui n’umupaka wa Kameruni.
Uyu muhanda ni ingenzi mu gutwara ibicuruzwa n’abagenzi, bityo ukaba ugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubucuruzi n’iterambere muri Repubulika ya Santarafurika.
Uretse gucunga umutekano, abasirikare ba RWABAT-2 banagira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage, birimo umuganda, gutanga ubuvuzi ku buntu ndetse no kubaka ibikorwa remezo.
Mu minsi ishize, bashyikirije urubyiruko rwo mu gace ka Bossembele ikibuga cya Basketball, mu rwego rwo guteza imbere siporo no gushimangira umubano mwiza n’abaturage.











