sangiza abandi

Abitabiriye ‘Giants of Afrika’ i Kigali bazindukiye mu Muganda usoza Nyakanga

sangiza abandi

Abashyitsi bitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa rigiye kumara icyumweru ribera i Kigali, bifatanyije n’abayobozi batandukanye barimo n’ab’Umujyi wa Kigali, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, mu gikorwa cy’Umuganda usoza Nyakanga.

Iserukiramuco rya Giants of Africa 2025 ryatangiye kubera i Kigali, guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2025.

Iri serukiramuco ryatangiye abashyitsi baryitabiriye bifatanya n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengimana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, mu gikorwa cy’Umuganda usoza Nyakanga.

Aba bayobozi kandi bari kumwe na Masai Ujiri watangije Giants of Afrika, akaba na Perezida w’ikipe ya Basketball ya Raptors yo muri Toronto muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’urubyiruko 320 rwo mu bihugu 20 bya Africa rwitabiriye iri serukiramuco.

Muri uyu muganda hakozwe igikorwa cyo gucukura no gusibura imirwanyasuri no gukora inzira z’amazi z’umuhanda mushya urimo kubakwa mu tugari twa Nyarurama na Mataba mu Karere ka Kicukiro.

Giants of Africa ya 2025, izaberamo ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa ya Basketball, imyitozo hamwe n’abatoza ba NBA na WNBA, ibirori by’umuco, amahugurwa y’uburezi n’imishinga ifasha abaturage.

Abazitabira iri serukiramuco bazataramirwa n’abarimo DJ Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, Ayra Starr, Kizz Daniel na Timaya. bakomoka muri Nigeria n’abahanzi Nyarwanda barimo Kevin Kade na Ruti Joel.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]