Polisi y’u Rwanda yashyikirije Hatangimana Jean de Dieu, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) yari yataye nyuma y’ibyumweru bibiri arangishwa.
Yayashyikirijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026. Aya mafaranga yatoraguwe mu muhanda wa Remera–Giporoso, mu Karere ka Gasabo, yari yatakaye ku wa 23 Mata 2026.
Nyuma yo gutakara agashyikirizwa Polisi,nayo yarangishije aya mafaranga mu itangazo yashyize hanze ku wa 27 Mata 2026, isaba uwayataye kuza kuyafata.
Iki gikorwa cyiza, Polisi y’u Rwanda isanzwe igikora aho irangisha amafaranga, uwayataye akaza kuyafata yitwaje ibyangombwa ndetse yiteguye gusubiza ibibazo biyifasha kwemeza ko ari aye koko.











