Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinze Estonia ibitego 2-0, yegukana Igikombe cy’imikimo Mpuzamahanga ya gicuti ya FIFASeries mu Itsinda A.
Uyu mukino wanakurikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026.
Amavubi yasoje iyi mikino yateguwe na FIFA iyoboye itsinda A ikurikiwe na Estonia, Kenya na Grenada ya nyuma. U Rwanda rwatsinze imikino yombi yakinwe, aho rwabanje gutsinda Grenada ibitego 4-0, rwiyunyuguza Estonia mu mukino witabiriwe n’abasaga ibihumbi 45.
Watangiye saa 19:30 uyobowe n’Umunya-Somalia Ahmed Hassan Hussein, Amavubi awutangirana ishayaka asoza igice cya mbere ayoboye n’igiteho cyatsinzwe na rutahizamu Birahamahire Abeddy, ku munota wa 30 ahawe umupira na Leroy-Jacques Mickels.
Leroy Jacques Mickels wanasoje umukino yitwaye neza agahembwa nk’umukinnyi wahize abandi muri FIFA Series i Kigali, yatsinze igitego cya kabiri cy’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ku ishoti rikomeye yateye ari mu rubuga rw’amahina.
Ngibyo ibitego byombi byafashije Amavubi kwegukana umwanya wa Mbere mu itsinda ririmo Estonia y’i Burayi na Grenada yo muri Amerika ya ruguru.
Amavubi abifashijwemo n’Umutoza mushya Stephen Constantine na bamwe abakinnyi bashya bongewemo, yanditse amateka mashya yegukana igikombe yahuriyemo n’amakipe yo hanze ya Afurika.
Amavubi yaherukaga gutsinda imikino 2 atinjijwe igitego mu 2021 mu mikino 2 ya gicuti bakinnye na Centrafrique (5-0, 2-0). Ni ubwa mbere Amavubi akinnye n’igihugu cy’Iburayi kuva mu 1996, ndetse ahita anabona intsinzi.
Iki gikombe Ikipe y’Igihugu yegukanye ni icya gatatu mu mateka yayo, nyuma ya CECAFA ya 1999 itsinze Kenya 3-1 na COMESA Cup muri 2000 itsinze Zimbabwe 1-0.
Urugamba ruracyayitegereje kuko muri Nzeli 2026 hazatangira amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.
Kwitwara neza muri iyi mikino Kandi birafasha Amavubi kuzamuka ku rutonde rwa FIFA. Kugeza ubu, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya wa 130 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA mu gihe Estonia yo ku Mugabane w’u Burayi iri ku mwanya wa 128.
Kuva ku wa 26-30 ibera i Kigali, hari ku nshuro ya kabiri iyi mikino ya gicuti ya FIFA Series yakinwaga nyuma yo gutangizwa mu 2024.
U Rwanda rwanditse amateka yo kuba Igihugu cya mbere cyakiriye amatsinda abiri muri iri rushanwa ryashyiriweho gufasha amakipe y’ibihugu yo ku migabane itandukanye gukina imikino ya gicuti.
Mu Mujyi wa Kigali hakiniye amatsinda abiri muri iyi mikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series, iri gukinwa ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye mu 2024.
Itsinda A ririmo u Rwanda, Estonia, Kenya na Grenada mu gihe Itsinda B ryakiniye kuri Kigali Pelé Stadium, ryarimo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau.















