sangiza abandi

Amavubi yerekeje muri Maroc mu mikino ya gicuti itegura AFCON 2027

sangiza abandi

Abakinnyi n’abagize Ikipe y’Igihugu Amavubi berekeje muri Maroc aho bazakinira imikino ya gishuti  itegura iyo gushaka itike o kuzitabira igikombe cya afurika cy’ibihugu cya 2027.

Itsinda ririmo abakinnyi 24 bahamagwe n’umutoza Stephen Constantine, ryahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026.

Amavubi afite imikino ibiri ya gicuti azakinira muri Maroc, ahoirimo uzayahuza na Comoros tariki 6 Kamena bakine na Tanzania tariki 9 Kamena 2026 mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’imikino Nyafurika iri imbere.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yasabye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” kwitwara neza muri iyi mikino ya gicuti bagiye gukina.

Yavuze ko u Rwanda rwahisemo gukina na Tanzania na Comoros hagamijwe kureba urwego ikipe iriho n’ibyanozwa kugira ngo yitegure neza imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika cya 2027, izatangira gukinwa muri Nzeri 2026.

Abakinnyi bitabiye umwiherero: 

Abanyezamu: Niyongira Patience (Police FC), Hakizimana Adolphe (APR FC) na Kwizera Olivier (Rayon Sports FC).

Ba Myugariro: Mutsinzi Ange (Zira FK), Niyigena Clement (APR FC), Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Legion) Nshimiyimana Yunus (APR FC) Byiringiro Jean Gilbert (APR FC) Imanishimwe Emmanuel (Ael Limasol), Niyomugabo Claude (APR FC)

Abakina Hagati: Emeran Noam Fritz (Groningen FC), Kwizera Jojea (Rhode Island), Kury Johan Marvin (AC Bellizona), Mugisha Bonheur (Al Masry), Bizimana Djihad (Cs Constantine), Gueulette Samuel Marie (Raal La Louviere), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Muhire Kevin (Jamus SC)..

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (Al Wafaq), Uwineza Rene (Kiyovu Sports), Biramahire Abeddy (Assabah), Mickels Joy Slayd, (Karvan FK), Uwiyaremye Fidali, (Kiyovu SC) Mbonyumwami Taiba, (Marine FC).

APR FC ni yo ifitemo abakinnyi benshi (6). Aba bakinnyi bose bazajya mu mwiherero bitegura imikino ya gicuti izabera muri Maroc, aho tariki 6 Kamena bazakina n’ibirwa bya Comores, bakine na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]