Ambasaderi Innocent Bagamba Muhizi yashyikirije Perezida wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni umuhango wabereye mu ngoro ya perezida wa Singapore yitwa The Istana, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2025.
U Rwanda na Singapore ni ibihugu bisanganywe umubano mwiza, watangiye bwa mbere muri Werurwe 2005.
Uyu mubano wateye imbere binyuze mu bufatanye mu ikoranabuhanga, ubucuruzi, guteza imbere imiyoborere myiza no kubaka ubukungu bw’igihugu.
Kenshi ibihugu byombi bifatwa nk’impanga mu iterambere, kubera ko biri mu bihugu byabashije kwihutisha iterambere mu gihe gito.
Byumwihariko u Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’Amajyambere ariko cyazamutse mu gihe gito, gifatira urugero kuri Singapore mu kwihuta mu iterambere, mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda na Singapore kandi ushimangirwa no kugenderanirana hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi aho Perezida Paul Kagame aheruka yo muri Nzeri 2024.





