sangiza abandi

Maj Gen Nzabamwita yashyikirije Perezida Putin impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Burusiya

sangiza abandi

Ambasaderi Maj Gen Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida Vladimir Putin impapuro zimwemerera guhagararira Repubulika y’u Rwanda mu Burusiya.

Uyu muhango wabereye mu Ngoro ya Kremlin iri mu Murwa Mukuru wa Moscow, kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.

Amb. Maj Gen Nzabamwita abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko iki gikorwa  gishyira ku gutangira inshingano ze nk’Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu kinini ku Isi.

U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka myinshi, ushingiye ku bwubahane, kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gushakira hamwe ibisubizo by’iterambere n’amahoro. 

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya umaze imyaka ireng 60, dore ko watangiye mu Ukwakira 1963 ubwo u Burusiya bwari bukiri mu Bumwe bw’Abasoviyete.

Mu bihe bitandukanye, ibihugu byombi byagiye bifatanya mu nzego zirimo amahugurwa n’uburezi, cyane cyane mu bya siyansi n’ikoranabuhanga, ubuzima, ingufu, n’iterambere ry’inganda.

Mu Kuboza 2025, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yahuriraga I Cairo na mugenzi w’u Burusiya, Sergey Viktorovich Lavrov, yamugaragarije ko yishimira intambwe ikomeje guterwa mu kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yaganiriye na Sergey Lavrov ku musaruro w’ubutwererane bw’u Burusiya n’u Rwanda, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byasinye mu Kwakira 2019, yo kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu kubyaza umusaruro Ingufu za Nikereyeli. 

U Burusiya bukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, aho buha abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse za kaminuza mu masomo atandukanye, bukanahugura bamwe mu bofisiye muri Polisi y’u Rwanda.

Mu myaka 50 ishize, abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 100 barangije amasomo muri Kaminuza zo mu Burusiya, yerekeye ku ikoranabuhanga, amategeko, ubuvuzi, politiki n’umutekano.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response