Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe burimo ibyuho n’amakosa akomeye bishobora gushyira umugabane wose mu kaga.
Ibi Nduhugirehe yabitangaje nyuma y’uko ibihugu 20 bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe byahisemo kugaragaza ijwi ryabyo ko bidashyigikiye imikorere itubahiriza amategeko ya perezida Ndayishimiye kuri ubu uyobora AU watanze kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa Loni.
minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’uko Ndayishimiye atanze iyi kandidatire, yashyize igitutu ku bakuru b’ibihugu basigaye ba Afurika ngo bayemeza bitarenze mu masaha 24 kugira ngo bashyigikire icyemezo yafashe ku giti cye ntawe agishije inama.
Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwa X yasobanuye ko uburyo Ndayishimiye yatanzemo kandidatire ya Macky Sall burimo amakosa yo kutubahiriza amategeko kandi ari ikibazo gikomeye.
Nduhungirehe yagize ati “ Ibyabaye uyu munsi mu muryango wa Afurika wunze ubumwe ni ikimenyetso gikomeye cy’uko kugira ubushishozi n’ubushobozi mu kuyobora ari ibintu bifite gaciro. Biratangaje kubona umuryango wose w’umugabane ushobora gushyirwa mu kaga cyangwa ugasigwa icyasha n’umuyobozi wawo, utaruzuza n’amezi abiri ku buyobozi”.
Yakomeje agaragaza ko itangwa ry’umukandida wa Afurika ryatunguye Abakuru b’ibihugu na za guverinoma kuko nta n’umwe wigeze agishwa inama n’umuyobozi wa AU mbere yo gufata icyo cyemezo gikomeye.
Ku wa 2 Werurwe 2026 ni bwo iriya kandidatire yari yashyikirijwe Loni biciye mu ntumwa ihoraho y’u Burundi muri Loni.
Yagize ati “Guverinoma yanjye, ari yo iyoboye Afurika Yunze Ubumwe yatanze Macky Sall wahoze ari Perezida wa Senegal nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.”
Nduhungirehe yagaragaje ko kuba kandidatire ya Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal yanzwe nyuma yo gutangwa n’u Burundi muri iki gihe buyoboye AU, ibishimangira ko ubuyobozi buhamye bufite akamaro kanini.”
Yasobanuye ko icyemezo cyafashwe na AU cyo kwanga kandidatire ya Macky Sall kitari kigamije kwanga kandidatire y’umuntu uwo ari we wese, ahubwo ko icyari kigamijwe ni ukurwanya uburyo bubi bwatangijwe na Ndayishimiye w’u Burundi, witwaje ko ayobora AU akica nkana amategeko n’amabwiriza agenga imitangire ya kandidatire z’Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga.”
Nduhungirehe yavuze ko ubwo Ndayishimiye yabonaga ko ibintu bitangiye kumudogerana yashyize igitutu ku bakuru b’ibihugu abasaba gushyigikira umukandida we ibyasaga nko kubibategeka ku gahato.
Ati: “Nyuma yo gutanga kandidatire ya Macky Sall i New York, Perezida w’u Burundi yagerageje guhatira bagenzi be bo muri Afurika kuyishyigikira n’ubwo yari yaranyuranyije n’amategeko.”
Yakomeje avuga ko tariki 26 Werurwe 2026 ari bwo Ndayishimiye yari yahamagaje inama y’akanama kayobora AU yarimo abanyamuryango babiri bonyine, maze agafata “icyemezo cyo gushyira iki kibazo gikomeye mu buryo budasanzwe bwiswe ‘silence procedure’ bw’amasaha 24.”
Yagize ati “Perezida Ndayishimiye aho gutumiza inama ya AU ngo imugire inama ku buryo bukwiye bwo kubikora, yahisemo guha abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma amasaha 24 gusa ngo bemere icyemezo cyo gushyigikira iyo kandidatire, hanyuma nibaceceka byitwe ko bagishyigikiye byuzuye.”
Nduhungirehe yakomeje avuga ko ibihugu bya Afurika nyuma yo kubona ko Ndayishimiye akomeje kurengera byananiwe kwihanganira igitutu n’agasuzuguro bye, bihitamo kudaceceka bibuza ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, kandi byibutsa Perezida Ndayishimiye ko AU igengwa n’amategeko.
Nduhungirehe avuga ko n’ubwo icyemezo cya Perezida w’u Burundi cyateshejwe agaciro, ingaruka zari zamaze kugaragara ku rwego mpuzamahanga.
Yunzemo ko ibyabaye bigomba kuba isomo mu bihe biri imbere, by’umwihariko mu bijyanye no gushyiraho abayobozi ba AU.
Mu bakandida bamaze gutanga kandidatire zabo harimo Michelle Bachelet wabaye Perezid awa Chilie, Umuyobozi w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, Rafael Grossi, Rebeca Grynspan wabaye Visi Perezida Costa Rica na Virginia Gamba wo muri Argentine. Umunyamabanga Mukuru mushya azatangira imirimo ye muri Mutarama 2027.
What happened today at the African Union is a stark reminder that leadership matters. It's unbelievable to note that a whole continental organisation can be tarnished or driven into a crisis by its own Chairperson, who is in office for not even two months.
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) March 27, 2026
Unlike what I read… https://t.co/RhGA38D7yH





