Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruri guteganya kugabanya umubare wa ambasade zayo muri Afurika zemerewe kwakira, gutunganya dosiye no gutanga viza z’abifuza kujya muri Amerika.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru Associated Press, avuga ko Amerika yafashe icyemezo cyo kugabanya Ambasade zayo muri Afurika zifite ubwo burenganzira zikava kuri 50 zikagera kuri 20 gusa.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iri muri 20 zizakomeza kugira ububasha bwo kwakira, gutunganya dosiye no gutanga viza zijya muri Amerika.
Amakuru avuga ko iyi gahunda izatangira mu minsi iri imbere ariko itariki nyirizina bizatangira gushyirwa mu bikorwa ikaba itatangajwe.
Aya makuru jemejwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, mu cyumweru gishize, aho yavuze ko ibikorwa byo gutanga viza muri Afurika bizakomeza gukora mu buryo bwuzuye muri ambasade 20 gusa.
Iki cyemezo kiri mu rwego rwa gahunda y’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump yo gukaza amabwiriza agenga itangwa rya viza z’abimukira n’iz’abajya muri Amerika by’igihe gito.
Ibi biri mu mugambi mugari wo kugabanya umubare w’abimukira binjira muri Amerika no gukumira abantu binjira bafite viza z’igihe gito ariko bakarenza igihe bemerewe kumarayo.
Ubuyobozi bwa Trump kandi bumaze igihe bugabanya umubare w’abakozi bakorera muri ambasade za Amerika hirya no hino ku isi.
Imijyi 20 ya Afurika yasigaye izakomeza gusabirwamo visa ya Amerika ni:
- Kigali – Rwanda
- Kampala – Uganda
- Kinshasa – DR Congo
- Dakar – Senegal
- Dar-Es-Salaam – Tanzania
- Djibouti – Djibouti
- Johannesburg – Afurika y’Epfo
- Abidjan – Ivory Coast
- Accra – Ghana
- Addis Ababa – Ethiopia
- Cape Town – Afurika y’Epfo
- Lagos – Nigeria
- Lome – Togo
- Luanda – Angola
- Malabo – Equatorial Guinea
- Monrovia – Liberia
- Nairobi – Kenya
- Port Louis – Mauritius
- Praia – Cape Verde
- Yaoundé – Cameroon










