Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, ihamagarira Abanyarwanda baba muri icyo gihugu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, nubwo baba hanze y’igihugu.
Ibirori byatangijwe ku wa 9 Kanama 2026, byitabirwa n’abahagarariye Abanyarwanda batuye mu bice bya Washington DC, Maryland na Virginia, inshuti z’u Rwanda, abakozi b’Ambasade imiryango yabo n’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ko Umuganura atari umwanya wo kwizihiza gusa ibyo igihugu cyagezeho, ahubwo ari n’igihe cyo gusuzuma uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
Yagaragaje ko kuba Umunyarwanda aba mu mahanga bitagomba kumubuza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye.
Ati: “Buri Munyarwanda, yaba ari mu gihugu cyangwa mu mahanga, afite imbuto agomba gutera, uruhare agomba kugira n’inshingano yo gufasha kubaka u Rwanda twifuza kuzasigira abazadukomokaho.”
Ambasaderi Mukantabana yavuze ko umuco w’Umuganura kuva kera wari ushingiye ku gusangira umusaruro no guhuriza hamwe imbaraga, aho kuba umwanya wo kwishimira ibyo umuntu yagezeho ku giti cye.
Yasobanuye ko iyo myumvire ikwiye gukomeza kuranga Abanyarwanda muri iki gihe, aho Umuganura ukwiye no kuba umwanya wo kureba ibyagezweho, bikishimirwa ndetse no gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Mu butumwa bwe, Ambasaderi Mukantabana yanagarutse ku iterambere ry’u Rwanda, avuga ko hari byinshi Abanyarwanda bakwiye kwishimira, by’umwihariko mu bukungu.
Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,4% mu 2025, bukaba bwarakomeje kuzamuka ku kigero cya 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026.
Yagaragaje kandi ko ubuhinzi bwazamutseho 7%, inganda zikazamukaho 7%, mu gihe serivisi zazamutseho 9%.
Ati: “Byose bitwereka ko ari abaturage n’abayobozi babo babigizemo uruhare kugira ngo tube tugeze aha.”
Ambasaderi yavuze ko Umuganura w’iki gihe wagutse mu mbonerahamwe yawo, ukaba utareba gusa gusangira umusaruro w’ubuhinzi, ahubwo unareba ibikorwa bigamije guteza imbere uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo, ndetse no gutegurira amahirwe ibisekuru bizaza.
Ati: “Ni urugendo rukomeza. Noneho ku Banyarwanda cyane cyane bari hano mu mahanga, Umuganura utwibutsa ko kuba mu mahanga bitagabanya kuba Umunyarwanda cyangwa kubana n’u Rwanda.”
Ambasaderi Mukantabana yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, haba mu ishoramari, mu bumenyi no mu bindi bikorwa bitandukanye.
Yatanze urugero rw’amafaranga yoherezwa mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga, avuga ko mu 2025 yageze kuri miliyoni 640 z’amadolari ya Amerika.
Aya mafaranga yariyongereye cyane ugereranyije na miliyoni 379 z’amadolari zari zoherejwe mu 2021. Mu 2022 yageze kuri miliyoni 461 z’amadolari, mu 2023 agera kuri miliyoni 505, naho mu 2024 agera kuri miliyoni 502.
Ambasaderi yasabye Abanyarwanda baba muri Amerika gukomeza kureba uburyo ubumenyi, ubushobozi n’amahirwe bafite mu mahanga byakoreshwa mu guteza imbere igihugu.
Ibirori byatangijwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ni intangiriro y’ibindi bikorwa bizakomeza kubera mu miryango itandukanye y’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku rwego rw’Abanyarwanda batuye muri Amerika muri rusange, ibirori by’Umuganura biteganyijwe kubera muri Leta ya Utah ku wa 22 Kanama 2026.
Mu Rwanda, ibirori by’ingenzi byo kwizihiza Umuganura wa 2026 byabaye ku wa 7 Kanama 2026 aho ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Rusizi akaba ari ubwa mbere byari bihabereye.
Muri rusange, ubutumwa bwatanzwe mu kwizihiza Umuganura wa 2026 bushingiye ku gukomeza gusigasira umuco wo gusangira, gukorera hamwe no gufata inshingano mu iterambere ry’igihugu, yaba ku Banyarwanda baba mu Rwanda cyangwa abatuye mu mahanga.












