Ambasaderi w’Igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, ari kumwe n’itsinda ayoboye, basuye Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije iherereye mu Karere ka Karongi.
Uru ruzinduko rwari rugamije gusura ibikorwa by’iyi ngoro no kumenya uburyo igira uruhare mu kwigisha no gusakaza ubumenyi ku bijyanye n’ibidukikije ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.
Iyi ngoro yibanda cyane ku murage karemano n’ibidukikije, igaragaza uburyo abantu n’ibidukikije babanye mu mateka, ndetse n’uko ibidukikije bifite uruhare rukomeye mu buzima bw’Abanyarwanda.
Ambasaderi Gao Wenqi yashimye uruhare rw’iyi ngoro mu gukangurira abaturage, cyane cyane abatuye mu mijyi, kumenya no kurengera ibidukikije, ndetse no gusobanukirwa ingaruka zituruka ku myuka ihumanya ikirere.
Yagize ati: “Ni ingenzi ko buri wese asobanukirwa akamaro k’ibidukikije mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ubushinwa buzakomeza gufatanya n’u Rwanda guteza imbere iyi ngoro, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.”
Mu ruzinduko rwe, Ambasaderi Gao Wenqi n’itsinda rye basuye kandi ubusitani buri ku gisenge cy’iyi ngoro, aho hatewe ibimera gakondo bikoreshwa mu buvuzi gakondo Nyarwanda.
Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije ni ngoro ndangamurage ya mbere muri Afurika yibanda ku kwerekana uburyo bwo kubungabunga imbaraga zisubira n’izitisubira, ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima n’ibimera biboneka mu Rwanda.












