sangiza abandi

APR FC yongeye kubona amanota 3 nyuma y’igihe itabona intsinzi

sangiza abandi

APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026.

Uyu mukino watangiye saa 15:30 uyobowe na Hakizimana Osai nk’umusifuzi wo hagati, yungirijwe na Habumugisha Emmanuel ndetse na Nsabimana Patrick.

Ku ruhande rwa APR FC, Kapiteni wayo Niyomugabo Claude yari yagarutse nyuma y’igihe arwaye, ndetse yabanje mu kibuga.

APR FC yatangiye ikina umukino utuje ariko imipira myinshi yoherezwaga imbere kuri ba rutahizamu kuruta kuyikina hagati.

Ku munota wa 8′ William Togui yahushije igitego cyabazwe ku mupira yahawe na Djibrill Ouattara umusanga mu rubuga rw’amahina ananirwa kuwukoraho umuzamu wa Gorilla arawumutanga.

Ku munota wa 23, Niyomugabo Claude wa APR FC yakoze amakosa atakaza umupira mu rubuga rw’amahina, maze Khalifa Traore arawumwambura ahita atsindira Gorilla FC igitego cya mbere.

N’ubwo yakoze amakosa APR FC yashoboraga kwishyura bitewe n’uburyo yageragezaga imbere y’izamu rya Gorilla, ariko ntiyabyaza amahirwe umusaruro.

Ku munota wa 28, Djibrill Ouattara yihutanye umupira asatira urubuga rw’amahina, ariko arekuye ishoti rigendera hasi umupira uca ku ruhande gato.

APR FC yakinishaga impande cyane, ndetse abakina inyuma nka Niyomugavo Claude na Byiringiro Jean Gilbert ‘Kagege’ bazamukaga cyane bagakinana n’abasatira banyura kuri izo mpande, Djibrill Ouattara na Denis Omedi.

Ku munota wa 44′ Ruboneka Jean Bosco yabonye uburyo bw’umupira wari kuvamo igitego iyo awutanga neza, ariko ariharira akina byinshi bawumukuraho abafana barasakuza ntibishimira iyi mikinire, bari babaze igitego.

Umusifuzi wa Kane Irafasha Emmanuel yongeyeho iminota itatu y’inyongera nyuma y’uko 45 y’umukino irangiye. APR FC yabonyemo Coup Franc nziza cyane iri imbere neza y’urubuga rw’amahina, ku buryo itewe neza yabyara igitego, ariko Djibrill Ouattara ayitera mu rukuta umupira uvamo.

Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC iyoboye n’igitego 1-0. Igice cya kabiri cyatangiye APR FC yishyura kuko ako kanya ku munota wa 46, William Togui Mel yahise atsinda igitego ku makosa yakozwe na ba myugariro bayo.

APR FC yakomeje kwataka cyane irusha Gorilla, ikayisatira kenshi ariko ntibyaze amahirwe umusaruro.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yakoze impinduka akuramo Memel Dao na Denis Omedi, basimburwa na Hakim Kiwanuka ndetse na Mugisha Gilbert.

Ku munota ushyira uwa 70 , Djibrill Ouattara yahushije igitego cyabazwe kuko ishoti yateye ryagombaga kunyeganyeza inshundura yariteye hanze ari imbere y’izamu wenyine.

APR FC yongeye gukora impinduka umutoza akuramo Ruboneka Jean Bosco na Djibrill Ouattara, baha umwanya Lamine Bah ndetse na Mamadou Sy.

Ku munota wa 87, Gorilla FC yahushije uburyo bw’igitego cyabazwe, aho Ndikumana Landry yacomekewe umupira wenyine yasize myugariro, ariko ananirwa kuroba umuzamu Adolphe, wakuyemo ishoti yamuteye umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Iminota 90 isanzwe y’umukino irangiye, umusifuzi wa kane Irafasha Emmanuel yongeraho iminota ine. Muri iyi minota, William Togui Mel yatsindiye APR FC igitego cya kabiri, ayihesha amanota atatu ku munota wa nyuma.

Umukino warangiye APR FC itsinze Gorilla FC ibitego 2-1. Ni amanota yaje ari ingenzi kuri APR FC itaherukaga intsinzi, ndetse yishimiwe n’abafana b’iyi kipe n’ubwo abaje ku kibuga ari bake.

Mu mikino itanu iheruka guhuza aya makipe APR FC yatsinzemo itatu, Gorila itsinda umwe, banganya umwe n’uyu ubariwemo.

APR FC yari imaze imikino ine idatsinda, kuko yaherukaga gutsinda Gasogi United tariki 4 Gashyantare 2026. APR FC iraye ku mwanya wa kabiri n’amanota 42 mu mikino 22 imaze gukina. Gorilla FC yo, iri ku mwanya wa 14 n’amanota 22.

Photos:

[fluentform id="3"]