sangiza abandi

Gutumurira itabi ku rubyiniro, ubwambuzi, intugunda muri ‘After Party’: Igitaramo cya Davido cyasize umugani

sangiza abandi

Kuwa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Kigali hari hahiye umugani w’ab’ubu , aho abasore , inkumi, abakuru n’abato bari bateraniye mu nyubako ya BK Arena, mu gitaramo cy’umuhanzi w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria, David Adeleke wamamaye nka Davido.

Davido yakoreye igitaramo mu Rwanda mu ruhererekane rw’ibyo amazemo igihe akora bizenguruka imigabane yose y’Isi, amurika album ye igizwe n’indirimbo 17 yise ‘5ive’.

Mbere y’uko uyu muhanzi wari utegerejwe na benshi agera ku rubyiniro, yabimburiwe n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Ariel Wayz na Juno Kizigenza n’abandi batanze ibyishimo bisendereye mu nyubako y’agatangaza ya BK Arena.

Ni igitaramo cyashituye n’abanyamahanga bavuye mu bihugu by’ibituranyi birimo Congo, Uganda, Nigeria n’abandi basanzwe baba mu Rwanda, bituma kigaragaramo udushya tugiye dutandukanye.

Imyambaro idasanzwe mu gitaramo.

Nkuko bisanzwe mu gitaramo gihuza imbaga, ntikijya kiburamo abantu bakora udushya ariko ibyabereye mu nyubako ya Kigali Arena yaje guhinduka BK Arena byabaye agahebuzo.

Muri iki gitaramo, abasore n’inkumi barirekuye karahava, cyane ko bari baje bambariye ikirori, mu myambaro ituma barushaho kwidagadura.

Imyambaro y’ikirori mu Rwanda ikunze kutavugwaho rumwe by’umwihariko ku bakobwa ndetse mu 2022, umwe mu bakobwa wari witabiriye igitaramo cya Tay C, yararikoroje ndetse bimugeza no mu marembo y’igororero.

Kunywera urumogi ku rubyiniro ‘ Stage”

Ubusanzwe amategeko y’u Rwanda ntiyemera kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi usibye no kurunywera mu ruhame.

Gusa siko byagenze mu gitaramo cya Davido, kuko bamwe mu bari bagize itsinda ryo gufata amashusho y’uyu muhanzi, banyuzagamo bagatumura.

Ni ibintu byatangaje benshi, hibazwa uburyo aba basore baciye murihumye inzego z’umutekano, bakinjirana ibyo biyobyabwenge mu nzu y’imyidagaduro.

U Rwanda ni Igihugu gishyira imbara mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yaba mu kubicuruza cyangwa mu kubikoresha.

Hari amategeko abihanira, bityo abasesengura bakavuga ko bidakiye ko umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda yaza akarenga ku mategeko y’igihugu.

Davido yashinjwe ubwambuzi

Ubwo ikirori cyo muri BK Arena cyari kirangiye, hari hateguwe igitaramo cyo kwinegura no gusuhuzanya n’uyu muhanzi w’icyamamaze cyari yiswe Meet&Greet’ .

Ni ikirori cyari kubera ahitwa, Kigali Pinnacle Hotel, iherereye i Rebero mu mujyi wa Kigali, aho kwinjira muri uyu muhuro, byasabaga kwishyura ibihumbi 300Frw .

Uwahaye amakuru Umunota, avuga ko habayeho ukutumvikana ku bateguye iyi ‘Meet&Greet’ n’ikipe ya Davido.

Amakuru avuga ko nubwo itike ya macye yaguraga ibihumbi 300Frw, abantu bane bari kumwe bakayigura 1.100.000 Frw naho abantu batandatu basohokanye bakayigura 1.500.000Frw, byibuze abagera ku ijana bari bamaze kugura ayabo.

Amakuru avuga ko Davido waraye muri iyo Hotel, yagombaga kuyirariramo ubuntu, maze nawe akazitabira ibirori bya ‘Meet&Greet’.

Gusa siko byaje kugenda kuko uyu muhanzi ngo atigeze abimenyeshwa, ndetse ngo nta makuru yarabifiteho nk’uko amakuru yizewe agera ku Umunota abivuga.

Niko kubyuka yitegura agiye gutaha, abo muri Pinnacle bamubwira ko babanza kugenzura niba ntacyangiritse aho yararaga, ndetse mu kuhagera basanga batwitse itapi bamennye n’ikirahure, ibyo ubuyobozi bw’iyi hoteri bwavugaga ko agomba kwishyura asaga miliyoni 19 Frw.

Bigoranye abo mw’itsinda rya Davido baje kwemera kuyishyura kugirango barekurwe batahe, naho ibya ‘Meet&Greet’ bisigara mu maboko ya Intore wari wabiteguye.

Abari kwitabira After Party y’ahitwa Kōzo nabo baratengushywe

Nyuma yo gutarama muri BK Arena, byari biteganyijwe ko haba after party ahitwa Kōzo Kigali Restaurant, maze umuvangamizi wihariye wa Davido, DJ Ecool, agasusurutsa abantu ndetse nabo bahageze kare babukereye.

Amafaranga yo kwinjira aha Kōzo yari ibihumbi 30 Frw ku muntu umwe, gusa aza kongezwa agezwa ku bihumbi 50 Frw ku muntu umwe, biteganyijwe ko itangira ku isaha ya 10:00 kugeza saa 2:00.

Bitewe nuko igitaramo cyaje gutinda kikarangira mu masaha akuze, abagize itsinda rya Davido barimo na DJ Ecool nyirizina bageze Kōzo ahagana mu masaha ya saa saba nigice, kuri Kozo babasubiza inyuma ngo amasaha yo gufunga yageze.

Usibye nabo mu itsinda rya Davido batishimiye uburyo ibintu byari byapanzwe kugeza ubwo basabwe gutaha bakinjira, ariko n’abari bishyuye amafaranga yabo batashye bimyiza imoso nyuma y’uko ibyamamare bari bategereje barinze bataha batabibonye.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza niba ari Davido waba waratengushye Abanyarwanda cyangwa ari abashinzwe gutegura ibi bitaramo cyangwa bashatse kubariraho.

Photos:

[fluentform id="3"]