Niyigena Radjabu

Umunota

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje U Rwanda rwinjije miliyoni 13,8$ avuye mu bicuruzwa by’ubuhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga kuva ku wa 5 kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wacyeje u Rwanda kubwo guhesha ishema Afurika mu kwakira isiganwa ry’imodoka nto (Formula 1 African Grand Prix), u Rwanda rwahawe kwakira mu myaka 10 uhereye mu 2030.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nta tegeko ribuza abamotari bakorera hanze y’Umujyi wa Kigali kuhazana abagenzi, yaba ari abatwara moto zikoresha lisansi cyangwa iz’amashanyarazi, ariko ko batemerewe kuhakorera mu buryo buhoraho badafite uruhushya rubibemerera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop, byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Mali.
U Rwanda n’u Bushinwa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) agamije imikoranire mu iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko ku bijyanye no kwemeza ubuziranenge bw’indege hagamijwe kunoza umutekano n’imigendere y’indege za gisivile (airworthiness certification).
Abagenzi bari bategereje indege ya RwandAir, mu rugendo WB305 rwavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rwerekeza i Kigali mu Rwanda, baheze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Dubai nyuma y’uko urugendo rwabo rubanje gukererwa, nyuma rukaza guhagarikwa kubera ikibazo cya tekiniki cyavuzwe ku ndege.
Ingabo z' u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Santarafurika (Rwanda Battle Group na Rwanda Level Two Hospital) bifatanyije n’abaturage bo mu mujyi wa Bria ndetse n’abagize Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) mu gikorwa cy’umuganda cyabereye ku Ishuri Ribanza rya Hidjama, riherereye i Bria.
Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’isoko rya Goico riherereye mu Mujyi wa Musanze, ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, yangiza ibice by’iyi nyubako birimo amagorofa ya kane n’iya gatanu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Rwanda byageze kuri 17,2% muri Nzeri 2026, bivuye kuri 15,7% byariho muri Kanama 2026.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yibukije abakobwa ko bafite ubushobozi buhambaye bwo gukora imirimo itandukanye, guhanga udushya no kubaka umuryango uhamye abasaba ko bakwiye kwigirira icyizere kandi bakirinda ababaca intege mu rugendo rwo kugera ku ntego zabo.