Niyigena Radjabu

Umunota

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yita ku mutekano muri Afurika (ISCA), izahuza abayobozi n’inzobere mu by’umutekano, abafata ibyemezo n’abashakashatsi bazaganira ku ngaruka z’izamuka ry’ikoranabuhanga ryigenga ku mutekano muri Afurika.
Polisi y’u Rwanda yaburiye abategura ibirori byo mu ngo bagakoresha ibinobwa bitujuje ubuziranenge birimo n'ibyakuwe ku isoko.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yasobanuye ko imvura nyinshi iteganyijwe kuzagwa izaterwa n’ubushyuhe bukomeje kuzamuka buturuka mu nyanja ngari ya Pacifique butuma habaho ibihe bya El Nino.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako y’Inkundamahoro yongeye gufungurwa nyuma y’uko ubuyobozi bwayo butangiye gushyira mu bikorwa ibisabwa kugira ngo hakemurwe ibibazo by’isuku n’umutekano byari byagaragaye muri iyi nyubako.
Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, ihamagarira Abanyarwanda baba muri icyo gihugu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, nubwo baba hanze y’igihugu.
Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka , Maj Gen Vincent Nyakarundi, kuri uyu munsi yasuye igihugu cya Santarafurika, aho yahuye n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), ndetse n’abari mu butumwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Abanywarwanda mu ngeri zinyuranye haba abari imbere mu gihugu no hanze yacyo bakozwe ku mutima n’intsinzi ya Rayon Sports nyuma yo kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 bagaragaza amarangamutima yabo yuzuyemo ibyishimo bisendereye.
Mu kwizihiza iyi myaka 10 ishize, Ishimwe Clement yashimiye cyane umugore we Knowless avuga ko kumuhitamo nk’umugore ari wo mu myanzuro mwiza yafashe mu buzima bwe bwose. Mu gihe Knowless nawe yashimiye umugabo we ku bana beza babyaranye.