Perezida Paul Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq mu musangiro wateguwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro, ubwo yatangiraga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri iki gihugu.
Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko rwongereye imbaraga mu gushishikariza ababuranyi gukoresha inzira z’ubutabera nsanasano mu gukemura amakimbirane, aho imanza zakemuwe hifashishijwe ubu buryo ziyongereyeho 32.4% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibiribwa bidakwiye gufatwa gusa nk’uburenganzira bw’umuntu, ahubwo ko ari ishingiro ry’ubuzima n’imibereho ye, kuko nta buzima bushoboka igihe umuntu adafite ibyo kurya.
Kenza Johanna Ameloot, wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024, yatangajwe nk'umwe mu bazita amazina abana b'Ingagi mu muhango uzabera mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane kuri Paruwasi Katedarali ya Nyundo habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Myr .Yohani Mariya Vianney Nsengumuremyi wari igisonga cy'umwepiskopi wa Nyundo uheruka kwitaba Imana mu mpera z'ukwezi gushize kwa Kanama