Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lieutenant General Waidi Shaibu, uyu munsi yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kigali, mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu ari kugirira mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.
Mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’iminsi itanu yateguwe n’Umuryango w'Abayobozi bakuru ba Polisi zo mu Bihugu byo mu muryango w'Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ateganyirijwe abazahugura abandi ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu bikorwa byo kubahiriza amategeko.
Umuyobozi wa Sous-Préfecture ya Sam-Ouandja, Ker Gos-Ngar, muri Santarafurika yashimiye Ingabo z’u Rwanda zihakorera ubutumwa bw’amahoro, ubufatanye zikomeje kugaragaza mu mibanire n’abaturage ndetse no mu gukorana n’inzego z’umutekano za Repubulika ya Santarafurika.
Abapolisi 198 basoje amahugurwa yo kuyobora za Sitasiyo mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat yatangaje ko shene ye ya YouTube, Yago TV Show, yahawe Strike ya gatatu nyuma y’ibirego avuga ko byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye, kuri ubu hakaba hasigaye iminsi umunani ngo isibwe burundu.
Subscribe to our mailing list to receives daily updates to your inbox!