Camille Ndikumana

Umunota

U Rwanda rwashyizeho gahunda nshya y’imyaka itanu igamije kurandura, gukumira no kugabanya indwara zo mu turere dushyuha zititaweho cyane, zizwi nka Neglected Tropical Diseases (NTDs), ku buryo zizaba zitakiri  ikibazo gikomeye ku buzima rusange bitarenze umwaka wa 2030.
Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y'urwego rushinzwe imyitwarire no kurinda abayobozi (Military Police) ku basirikare 146.
U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yita ku mutekano muri Afurika (ISCA), izahuza abayobozi n’inzobere mu by’umutekano, abafata ibyemezo n’abashakashatsi bazaganira ku ngaruka z’izamuka ry’ikoranabuhanga ryigenga ku mutekano muri Afurika.
Polisi y’u Rwanda yaburiye abategura ibirori byo mu ngo bagakoresha ibinobwa bitujuje ubuziranenge birimo n'ibyakuwe ku isoko.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yasobanuye ko imvura nyinshi iteganyijwe kuzagwa izaterwa n’ubushyuhe bukomeje kuzamuka buturuka mu nyanja ngari ya Pacifique butuma habaho ibihe bya El Nino.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako y’Inkundamahoro yongeye gufungurwa nyuma y’uko ubuyobozi bwayo butangiye gushyira mu bikorwa ibisabwa kugira ngo hakemurwe ibibazo by’isuku n’umutekano byari byagaragaye muri iyi nyubako.
Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, ihamagarira Abanyarwanda baba muri icyo gihugu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, nubwo baba hanze y’igihugu.
Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka , Maj Gen Vincent Nyakarundi, kuri uyu munsi yasuye igihugu cya Santarafurika, aho yahuye n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), ndetse n’abari mu butumwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.