Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na Perezida Felix Tshisekedi.
Brig Gen Olivier Gasita ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Maniema, yageze mu mujyi wa Uvira, ibintu birushaho kuzamba, ku buryo hashobora kwaduka intambara ikomeye hagati ya Wazalendo na FARDC
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko nta muhuza ukenewe kugira ngo Abanye-Congo bakemure amakimbirane bafitanye
Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, nibwo Qatar yakiriye ibiganiro bishya bihuza impande zishyamiranye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, AFC/M23 na Leta ya Kinshasa.
Umusirikare wa FARDC wo mu ngabo zishinzwe umutekano w’umuyobozi w’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, ku ruhande rukiri mu maboko ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe na Wazalendo