Mukwaya Olivier

Mukwaya Olivier

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ritazongera gukora ikosa ryo kwemera ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) zisubira mu bice ryavuyemo, nk’uko byari byasabwe n’abategetsi ba Leta zunze ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yafunguye ku mugaragaro isoko rishya rya Gisenyi, ryari rimaze imyaka 15 riri kubakwa
Umuyobozi w’umujyi wa Kindu, mu ntara ya Maniema muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Augustin Atibu Mulamba, yafashe icyemezo cyo kubuza burundu kwambara, kugurisha, gutunga no gukwirakwiza imyambaro cyangwa ibirango byose byanditseho ijambo “Visit Rwanda” ku butaka bw’uyu mujyi.
Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangiye ku mugaragaro kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, hagamijwe gushyigikira ibiganiro bya politiki no gushakira Akarere amahoro arambye
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yamaganye byimazeyo itangazo ryasohowe n’ihuriro AFC/M23 rivuga kuvana ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), avuga ko ari nk’amayeri agamije gushuka no kuyobya amahanga.
Abaturage bazindukiye mu mihanda bagaragaza ku mugaragaro ko bishimiye ihuriro rya AFC/M23 banayiha ikaze bagaragaza ko bayishimira kubera umutuzo yabazaniye mu mujyi wa Uvira ho mu ntara ya Kivu y’amajyepfo
Nyuma y'uko AFC/ M23 yigaruriye umujyi wa Uvira, igakurikizaho Makobola, ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi FARDC, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo,kuri yu wa mbere bamaze kwikura mu gace ka Mboko, gaherereye mu bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Uvira.
Ihuriro rya AFC/M23, ryamaze kwigarurira umujyi wa Uvira, gusa hari uduce duke tutaragerwamo n’abarwanyi b'uyu mutwe
Corneille Nangaa, yemeje ko igisirikare cya M23 cyamaze kwinjira muri Uvira, avuga ko babikoze mu rwego rwo gushyiraho umutekano nyuma y’uko yahamagawe n'abaturage bo muri ibyo bice bamutabaza