Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Kilimo Trust, cyashimiwe uruhare cyagize mu guhindura no guteza imbere ubuhinzi mu gihe cy'imyaka 20 kimaze gitangiye gukorera mu Rwanda n'ahandi muri Afurika y'Uburasirazuba
U Rwanda rwifatanyije n'Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, uba buri tariki ya 1 Ukuboza 2025
Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, bakoze urugendoshuri rugamije kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi
Umunyarwenya ukomoka muri Uganda, Hillary Okello yaraye atanze ibyishimo ku Banya-Kigali bari bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy gisoza ukwezi ku Ugushyingo
Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ko mu myaka ine iri imbere hazaba huzuye amashuri atanu ya Leta afasha abana bafite ubumuga bwihariye, ndetse n'andi mashuri hirya no hino mu gihugu akazaba ayigiraho
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Amissi Cédric, yasabye imbabazi nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mikino iheruka, byamuviriyemo guhagarikwa imikino ibiri no kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi w'amafilimi, Kevin Hart, yasangije abakunzi be ibihe bidasanzwe yagiriye mu Rwanda ubwo we n'umuryango we basuraga Ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga mu Karere ka Musanze
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yongeye gushimangira ko icyemezo cyo gufungura ikibuga cy'indege cya Goma, kigomba gufatirwa mu mwanzuro w'ibiganiro by'amahoro bya Doha bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC
Umujyi wa Kigali wakumbuje Abanyarwanda indirimbo n’umudiho gakondo by’umuco Nyarwanda, mu gitaramo cy’amateka cyiswe ‘Kigali Dutarame’, cyateguwe hagamijwe kwerekana ubukungu n’ubudasa buri mu muco w’i Rwanda.
Soraya Hakuziyaremye yagaragaje ingamba zashyizweho n'iyi banki mu kurushaho gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira, nka kimwe mu bisubizo bizatuma inyungu ku nguzanyo zishyirwaho n'ibigo by'imari zigabanuka