Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe, yashyize Mukabagwiza Edda ku mwanya wo kuyobora Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi.
Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi batandukanye bagize Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi (Refugee Status Appeal Tribunal).
Mukabagwiza Edda yagizwe umwe mu bayobozi babiri b’iyi Nama y’Ubujurire, aho azaba afatanyije kuyobora na Jean Damascène Rusanganwa.
Mbere yo gushyirwa kuri izi nshingano, Rusanganwa yari asanzwe ari umuyobozi wa serivisi zihabwa abaturage mu rwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (Directorate General of Immigration and Emigration – DGIE).
Mukabagwiza Edda afite ubunararibonye mu miyoborere, aho yigeze kuba Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Cuba, ndetse hagati ya 2003 na 2006 yabaye Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire n’Izindi Nzego.
Abandi bagize iyi Nama y’Ubujurire bashyizweho ni Patricie Mukanyundo, Immaculée Nyirinkwaya, Joseph Rudasingwa, na Augustin Mukama.
Ni mu gihe Jean Damascène Kalinda Ndabirora we yagizwe umwanditsi w’iyi Nama.
U Rwanda rwashyizeho Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu mwaka wa 2024, hagamijwe gusuzuma ubujurire bw’abatishimiye ibyemezo byafashwe na Komite ishinzwe kugena sitati y’ubuhunzi (Refugee Status Determination Committee).
Iteka rya Perezida No 051/01 ryo ku wa 19 Mata 2024 rigenga iyi nama y’Ubujurire, rigena ko abagize iyi nama bakora manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa.
Iri teka rinateganya ibisabwa kugira ngo umuntu abe umwe mu bagize iyi Nama y’Ubujurire. Muri byo harimo kuba atarigeze ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara cyangwa iterabwoba.
Bagomba kandi kuba ari abantu b’inyangamugayo bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’amategeko agenga impunzi, uburenganzira bwa muntu cyangwa amategeko ajyanye n’abinjira n’abasohoka mu gihugu.





