Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Bigoranye, Al Hilal Omdourman yanganyije na Marines FC ibitego 2-2, Kiyovu itsinda Rutsiro igitego 1-0 mu mikino y'umunsi wa 12 ya Shampiyona y'u Rwanda.
Umuramyi Israel Mbonyi yasabye Abanyarwanda kuzitabira igitaramo “Icyambu” kizaba ku munsi mukuru wa Noheli, aboneraho kubizeza ko umuntu wese uzacyitabira azatahana umunezero, kuko kizaba ari umwanya wo kuramya Imana no gusabana mu byishimo
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Olivier Kamana, yasabye abaganga b’amatungo gushyira imbere gutanga serivisi zinoze kandi ziri mu nyungu z’aborozi, agaragaza ko guteza imbere ubworozi ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rutangiye Itorero ry’Urungano, ko ubumenyi bazahakura bwuzuzanya n’uburere bakura ku babyeyi n’abarimu, kuko ribabera umwanya wo kubona icyerekezo cyiza cyabafasha kwirinda ingeso mbi zose
Umunya-Tanzania, Diana Orembe, washinze akaba anayobora ikigo NovFeed, yegukanye igihembo nyamukuru cy'ibihumbi 300 by'amadorari, mu irushanwa rya 'Africa’s Business Heroes' (ABH), rishyigikira ishoramari ry’abakiri bato ku Mugabane wa Afurika
Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ikigo cya Alibaba, Jack Ma, n’umuyobozi w’ikigo cya Yahoo, Jerry Yang, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubucuruzi no guhanga udushya
Perezida Kagame yanenze abagikomeje kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda, by'umwihariko abarushinja imirwano imaze iminsi muri Kivu y'Amajyepfo no kwica amasezerano y'amahoro ya Washington, avuga ko iyo mirwano yahozeho na mbere y'isinywa ry'amasezerano