Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko abagore bakwiye kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bibanda ku guhindura imitekerereze, imyumvire n’imikorere igamije imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yafunguraga Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yitabiriwe n’abarenga 2000.
Mu ijambo rye ryibanze ku gushishikariza abagore kwigira no kwigirira icyizere, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Ntacyo igihugu kitaduhaye. Dufite amategeko aturengera n’ubuyobozi bw’igihugu buzirikana agaciro k’umugore. Ahasigaye ni ahacu!”
Yakomeje asaba abagore gukomeza gukunda igihugu no kukimana, bagira uruhare rugaragara mu iterambere, kuko nta wundi uzabibakorera.
Yagarutse ku ruhare rukomeye umugore afite mu muryango, by’umwihariko mu gutanga uburere bufite ireme, ashimangira ko nubwo atari ushobora byose, adasimburwa nk’umusingi w’umuryango.
Ati “Nubwo umugore atari ushobora byose, uruhare rwe nk’umusingi w’umuryango nta kindi twarusimbuza.”
Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku mateka y’Igihugu, ashima uruhare abagore bagize mu rugamba rwo kukibohora, aho bagaragaje ubwitange budasanzwe mu gushyigikira abari ku rugamba ndetse no kurera abana mu bihe bikomeye.
Ati “Sinarenga aha ntashimiye ababyeyi batubyariye abatabazi, abagore batabaranye na basaza babo, ababyeyi bireranye abana mu gihe inkotanyi zaduciraga inzira itaha iwacu.”
Yongeyeho ko muri iki gihe Isi irimo impinduka nyinshi, zirimo n’imyumvire mishya ishobora kugira ingaruka ku ndangagaciro z’umuryango, bityo abagore bakwiye kuba maso bagaharanira kubungabunga izo ndangagaciro.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, yashimye uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu guteza imbere abagore n’umuryango muri rusange.
Yashimiye kandi abitabiriye inama ku bikorwa bagezeho n’imigambi bafite mu myaka iri imbere, abasaba gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Ati “Turashimira ibikorwa mutugaragarije n’ibyo mwiyemeje kuzashyira mu bikorwa. By’umwihariko turizeza ubufatanye komite nshya yatowe kugira ngo igere ku mpinduka zizewe mu iterambere rirambye.”
Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma aho urugaga rugeze mu guteza imbere abagore, no kongera imbaraga mu bikorwa bizihutisha iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.










