Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Umujyi wa Kigali wakumbuje Abanyarwanda indirimbo n’umudiho gakondo by’umuco Nyarwanda, mu gitaramo cy’amateka cyiswe ‘Kigali Dutarame’, cyateguwe hagamijwe kwerekana ubukungu n’ubudasa buri mu muco w’i Rwanda.
Soraya Hakuziyaremye yagaragaje ingamba zashyizweho n'iyi banki mu kurushaho gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira, nka kimwe mu bisubizo bizatuma inyungu ku nguzanyo zishyirwaho n'ibigo by'imari zigabanuka
Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda yatangaje ko ashima umuhate w'u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by'amahoro mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot n’itsinda bazanye mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye
Perezida Paul Kagame yatembereje mu rwuri rwe, ruherereye Kibugabuga, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse amugabira inka z’Inyambo
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko igipimo cy’urwunguko fatizo itangiraho inguzanyo ku ma banki cyagumye kuri 6.75%, ari na cyo cyari cyashyizweho muri Kanama uyu mwaka
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko umuhanda uhuza uturere twa Nyanza, Bugesera na Ngoma utari bukoreshwe n'ibinyabiziga guhera saa sita z'amanywa kugeza saa moya za nijoro
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rya Banki y'Isi riyobowe n'umuyobozi wayo muri Afurika yo Hagati n’Amajyepfo, Ndiamé Diop, baganira ku bufatanye mu nzego ziterambere
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi, Maxime Prévot, ni umwe mu ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga bitabiriye inama ya 46 iri kubera mu Rwanda y'aba Minisitiri bagize umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa, Francophonie