Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uruhare abaturage bagize mu gushyigikira Mituweli mu myaka 25 ishize, ashimangira ko yagiye yongera ubushobozi mu kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, ubwo Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, bizihizaga imyaka 25 Mituweli imaze ifasha abaturage kubona ubuvuzi, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.
Minisitiri Habimana yavuze ko mu myaka 25 Mituweli yagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage, kugabanya impfu, kongera icyizere cyo kubaho no gutuma Igihugu kigera aho kiri uyu munsi.
Yashimangiye ko uyu munsi kubera Mitiweli, buri Munyarwanda ashobora kwivuza ahereye ku kigo nderabuzima aho ariho hose mu gihugu, bitewe na serivisi z’ubuzima akeneye akaba yakwivuza mu bitaro bikuru birimo King Faisal na CHUK.
Minisitiri Habimana yavuze ko uko imyaka ihita, indwara zigenda zihinduka, serivisi z’ubuvuzi zigahinduka bityo na Mituweli itagomba gusigara inyuma.
Ati “Uko imyaka yagiye ihita, ibihe byagiye nabyo bihinduka, hari byinshi byahindutse byasabye na serivisi z’ubuzima na zo guhinduka. Kubera ko indwara zagiye zihinduka na serivisi zo kwa muganga ntizasigaye ku buryo indwara nyinshi zishoboka tubasha kuzivura mu gihugu cyacu. Mituweli ntiyasigaye inyuma na yo, yagiye ivugururwa, maze indwara zitabashaga kuvuzwa kuri Mituweli zongerwa mu byo ishobora kuvuza uyifite.”
Mu 2023, indwara 14 zongewe mu zo Mituweli ishobora kuvura zirimo kuyungurura amaraso, ubuvuzi bwa Kanseri, gusimburizwa impyiko, ubuvuzi bugezweho bw’indwara z’umutima, kubaga udasatuye umubiri, gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo.
Minisitiri Habimana avuga ko ari muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yahisemo kongera uruhare rw’umuturage binyuze mu kongera umusanzu w’umunyamuryango, aho abasaga 70% bongereweho 2,000 Frw ku musanzu bari basanzwe batanga, ugera ku 5000 Frw.
Yashimangiye ko kongera imisanzu byiganwe ubushishozi, aho amafaranga umunyamuryango azajya atanga yagenwe bigendanye n’ubushobozi bwa buri Munyarwanda.
Ati “Izi mpinduka zabaye muri Mituweli zijyanye n’umusanzu ni impinduka zizwe neza bigendanye n’ubushobozi bw’umuryango kuko nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu twarazengurutse mu gihugu cyose, mu tugari, mu midugudu, habaye uwo mwitozo wo kureba ubushobozi bwa buri muryango, ku buryo uyu musanzu wagenwe bigendanye n’ubushobozi bwa buri muryango.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga, avuga ko mu myaka 10 ishize, amafaranga yakoreshejwe mu kuvuza abanyamuryango ba Mituweli yikubye inshuro zirenga ebyiri, aya mafaranga yavuye kuri miliyari 39 Frw agera kuri miliyari 98 Frw mu 2024/2025, bitewe no kwiyongera kw’ikiguzi cyo kwivuza na serivizi zihenze zongewe mu zishingirwa na Mituweli.
Akomeza agaragaza ko mu 2025, umusanzu w’abanyamuryango wageze kuri miliyari 31 Frw, bingana na 34% y’amafaranga yose yakoreshejwe mu kuvura abanyamuryango, ari yo mpamvu hakenewe kongerwa ubushobozi bw’abanyamuryango.
Kanyonga avuga ko nubwo umusanzu wa Mituweli wongerewe, ariko bitaragera ku rwego ruhagije, bazakomeza gukorana na Leta ndetse n’abafatanyabikorwa mu kuziba icyuho kiri mu bushobozi bwa Mituweli.
Yagize ati “Hazakomeza habe icyuho. Icyiza ni uko dufite Leta ishyira Abanyarwanda ku isonga, tuzakomeza gushakisha ubundi buryo twaziba icyo cyuho, hari abafatanyabikorwa hari Abanyarwanda bose nk’uko mubizi Mituweli ni twese.”
Abo Mituweli yagobotse bayivuga imyato
Cecile Nyirabaramya utuye mu Murenge wa Rutunga, avuga ko abana be bajyaga bakunda kwibasirwa n’indwara ya Malariya, ariko aho Mituweli yaziye ubuzima mu rugo rwe bwarahindutse, ndetse ntibyagarukira kuri we, asangiza amakuru n’abaturanyi.
Yakomeje avuga ko abona kongera imisanzu ya Mituweli bizakomeza gufasha Abanyarwanda kwivuza indwara zikomeye zisigaye zariyongereye muri ibi bihe.
Ati “Mbere Mituweli twarayitangaga ariko hari indwara wageragayo bakavuga ngo ntabwo iyi ngiyi gahunda ya Mituweli ibireba, ariko ariya mafaranga bazamuye, bazamuye no kuba bavura umuntu kanseri, bakaba bamubaga mu bwonko, bakamubaga uruti rw’umugongo, njyewe ku giti cyanjye numva atari menshi.”
Avuga ko ubwishingizi bwongerewe buzafasha guhangana n’ubwiyongere bw’indwara zidakira zirimo umutima, kanseri n’izindi zivurirwa mu bitaro bikomeye mu gihugu.
Umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wongerewe aho 70% bari basanzwe bishyura ubwisungane mu kwivuza bwa 3000 Frw bazajya batanga ubwisungane bwa 5000 Frw. Uretse aba abandi bo mu byiciro byisumbuyeho barimo abazajya batanga ibihumbi 8000 Frw, abandi bafite ubushobozi buri hejuru batarenze 8% batange 20.000 Frw.
Uretse kongera imisanzu, RSSB yakoze amavugurura aho amafaranga agenerwa ibigo nderabuzima yajyaga atangwa nyuma y’igihembwe, agiye kujya atangwa mbere, mu rwego rwo gufasha ibigo nderabuzima gutanga ubuvuzi bunoze nta mbogamizi bahuye na zo.

Minisitiri Habimana yavuze ko mu myaka 25 Mituweli yagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage



Cecile Nyirabaramya yahembwe nk’umunyamuryango mwiza wa Mitiweli mu Murenge wa Rutunda

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 25 ya Mitiweli






Abaturage bo Murenge wa Rutunda bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 25 ya Mitiweli





