Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Abantu benshi bakunze gutangira umunsi banywa Ikawa cyangwa Icyayi, gusa ikibazo gihora kibazwa ni 'Ese ni ikihe kinyobwa muri ibi bibiri kiruta ikindi kukinywa mu gitondo', mu gutuma umuntu agira imbaduko no kwirirwa umubiri umeze neza
Minisitiri Dr. Bizimana Damascene, yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ridashobora kugerwaho hatitawe ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda by'umwihariko indangagaciro yo kwigira no kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda
Guverinoma y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishya rigenga ubuziranenge bw'umusaruro w'ibihingwa, rigamije kugenzura no guhana abakora ubuhinzi mu buryo butubahirije amategeko ndetse n'amabwiriza agenga uyu mwuga
Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriye mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera no gusabira u Rwanda, ndetse basabwa kuguma indangagaciro z'u Rwanda nubwo batuye mu mahanga
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko bagomba guharanira kwigira no kwirinda kubaho bateze amaramuko ku bandi
Umuryango Heifer International Rwanda watangaje ko irushanwa rya AYuTE Challenge Rwanda, rigamije guteza imbere no kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu rubyiruko rw’u Rwanda, ryongereye ibihembo, aho amafaranga atangwa muri iri rushanwa yagejejwe kuri miliyoni 65 Frw, avuye kuri miliyoni 50 Frw zatanzwe mu mwaka wa 2025
Icyamamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko ateganya kubaka inzu yo kujya aza kuruhukiramo mu Mujyi wa Kigali