Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwimurira inshingano z’Ikigega cy’Iterambere ry’Ubucuruzi (BDF) muri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD).
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuri uyu wa kane, tariki ya 31 Nyakanga 2025, yavuze ko iko cyemezo cyafashwe hagamijwe gushinga ikigega gikomeye gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zihuse kandi zinoze.
BDF ni ikigega cy’iterambere cyashyizweho hagamijwe kuvugurura uburyo bwo kugeza serivisi z’imari ku bacuruzi bato n’abaciriritse (MSMEs), abatangira ubucuruzi, ndetse n’abashoramari bafite imishinga minini.
Mu gihuza ibi bice bibiri, BDF yo ifite ubunararibonye mu kwegera abacuruzi bato, cyane cyane abakorera mu byaro, mu gihe BRD ifite ubushobozi mu gutanga inguzanyo nini, guteza imbere inganda, ubuhinzi, n’ibikorwaremezo.
Ubu bushobozi buhujwe bugamije kongera ireme ry’inkunga zitangwa no gutanga ibisubizo byihuse ku bibazo abashoramari bahura na byo.
Inyungu zitezwemo ni ukwihutisha serivisi z’itangwa ry’inguzanyo, gutanga inguzanyo zijyanye n’ubushobozi, gukwirakwiza serivisi mu gihugu hose binyuze mu ikoranabuhanga n’ibindi.
Iki cyemezo kandi kiri mu murongo w’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’Icyerekezo 2050, no kongera ubukungu buturuka ku bikorera.
Kugeza ubu, BDF imaze gutanga ingwate z’inguzanyo ku mishinga irenga 40,000, naho BRD ikaba yaragize uruhare mu guteza imbere ibice by’ingenzi by’ubukungu bw’igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda yizeye ko uru rwego rushya ruzatanga umusanzu ukomeye mu iterambere rirambye ry’igihugu, binyuze mu guteza imbere ishoramari ry’abikorera no gutanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose.





