sangiza abandi

Bite by’umushinga w’imodoka zigendera mu kirere i Kigali ? 

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali ukomeje kwita cyane ku rwego rw’ubwikorezi ndetse kuri ubu haratekerezwa umushinga w’imodoka zigendera ku migozi mu kirere [Cable cars].

Uyu mushinga ugamije gukemura ikibazo cy’umuvundo ukabije w’imodoka mu mujyi no gushyiraho uburyo bw’ubwikorezi butangiza ibidukikije ugereranyije n’ubusanzwe bwo mu mihanda. 

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’itangazamakuru ku wa 21 Mutarama 2026, bwavuze ko kugeza ubu hagikorwa inyingo ku buryo nirangira uzatangira gushyirwa mu bikorwa .

Meya Dusengiyumva Samuel yagize ati ” Ku bijyanye n’uyu mushinga wa Cable cars ,inyigo ziri gukorwa mu gihe gikwiriye muzabona amakuru, ni umushinga ukorwa na guverinoma y’u Rwanda . Ariko ni uburyo butandukanye bubasha gufasha abantu kugenda biboroheye. ” 

Yongeraho ko ubu buryo buzafasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere. 

Amakuru avuga ko inyigo iri gukorwa na Sosiyete ya Ropeways Transit Rwanda Limited [RTRL].

Kugira ngo uyu mushinga uzashyirwe mu bikorwa neza, RTRL, yahurije hamwe inzobere mu nzego zitandukanye.

RTRL ivuga ko sisitemu izi modoka zikoresha biteganyijwe ko yazubakwa na Sosiyete yo muri Autriche yitwa Doppelmayr, ikomeye mu kubaka imihanda yo mu kirere.

Muri Kamena umwaka ushize, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yemereye u Rwanda ibihumbi 500$ (arenga miliyoni 720 Frw) yo gukoresha mu nyigo y’igeragezwa ry’uyu mushinga . 

Ibihumbi 500$ bizatangwa n’iyi banki bizakoreshwa mu nyigo yo kureba niba uyu mushinga ushoboka, mu cyiciro cya mbere cyo kureba uko izi modoka nto zakoreshwa muri Kigali. 

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere kizaba gitangije ubu buryo bw’ubwikorezi muri Afurika.

Utu tumodoka tuzaba dufite umuhanda wa kilometero 5,5 ufite agaciro ka miliyoni 100$, ndetse ukaba witezweho kugabanya umuvundo w’abantu n’ibinyabiziga muri Kigali, ndetse n’imyuka ihumanya ikirere.

Witezweho kandi gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha abaturage batuye ahadasanzwe hagera imihanda, kujya ku kazi no mu zindi serivisi z’ibanze.

Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga hazubakwa imihanda y’ibyerekezo bibiri, umwe uva muri gare ya Nyabugogo ugera mu Mujyi wa Kigali rwagati, n’undi uva kuri Kigali Convention Centre ugera i Remera, ahafatwa nk’igicumbi cya Siporo mu bice bya Stade Amahoro, BK Arena na Zaria Court.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki cyiciro cya mbere izatangira mu mpera za 2026 ikarangira mu 2028. Mu gihe izaba irangiye izi modoka nto zitezweho gutwara abagenzi barenga ibihumbi 50 buri munsi, mu rugendo ruzajya rumara iminota 15.

Mu gihe hazaba hamaze gukorwa inyigo, byitezwe ko uyu mushinga uzakurura abashoramari Mpuzamahanga.

Mu gukora igerageza ry’ikoreshwa ry’izi modoka nto mu Rwanda, hazareberwa ku yindi mishinga isa n’iyi irimo uwo mu Mujyi wa La Paz muri Bolivia ndetse no muri Singapore.

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina yavuze ko “uyu mushinga uzana impinduka uhuye neza n’icyerekezo cya banki cy’iterambere rirambye, ibikorwa by’uburyo bw’ingendo burengera ibidukikije, ndetse na gahunda ya banki y’imyaka 10 izibanda cyane ku mijyi n’ubufatanye mu bikorwaremezo birengera ibidukikije muri Afurika.”

Yakomeje avuga ko “binyuze mu gutera inkunga gahunda y’u Rwanda y’imodoka nto zigendera ku migozi, turi gushora imari mu bwikorezi butandiza ikirere, bidaheza imijyi yo hirya no hino muri Afurika ishobora kwigiraho.” 

Umuyobozi Mukuru wa RTRL, Muyiwa Omololu, yavuze ko bari mu biganiro n’umuherwe w’Umunya-Nigeria, Aliko Dangote, ngo agire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. 

Photos:

[fluentform id="3"]