Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu Rwubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thiery yatangaje ko zimwe mu nganda zafunzwe zenganga ibyuma zakorerwaga amahano ajyanye n’isuku nke atagakwiye gukorwa n’uruganda rukora ibintu abantu banywa ndetse byashyiraga ubuzima bw’ababinywa mu kangaratete.
Ibi yabigarutseho ku wa 13 Kanama 2026 mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo kuri RIB herekanwaga abakozi ba Leta 18 bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite no kuba ibyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.
Murangira yavuze ko mu iperereza bakoze babonye hari izari zirimo umwanda ukabije kuburyo ku buryo hari aho basanze amacupa yazwa mu buryo bugayitse cyane.
Yagize ati “Twasanze hari aboza amacupa bakoresheje intoki, uduti n’isabune bimwe bya Kinyarwanda. Ubusanzwe koza amacupa ajyamo ibyo kunywa biva mu nganda hakoreshwa imashini yabugenewe yitwa bottle rinser ku buryo uba wizeye isuku y’ibyo bikoresho”.
Yavuze ko kandi hari abakoraga uko bishakiye batarebye ku buzima bw’abazanywa ibyo benga ku buryo wasangaga bavanga ibintu byose babonye bakoresheje uburyo gakondo nta bipimo bagendeyeho bibereka ingano y’ibyo bagomba gushyiramo.
Yagize ati “Ikindi zimwe mu nganda zakoraga izo nzoga wasangaga bavangira ibyo binyobwa mu bikoresho byuzuye ingese, iyo babaga bavanga amazi, Etanolo n’ibindi. Kandi ugasanga ibyo bikoresho bidafite ibipimo bigaragaza aho ibyo usutsemo bigeze”.
Nyuma yuko leta iciye inzoga zitujuje ubuziranenge imibare igaragaza ko bimaze gutanga umusaruro ukomeye.
Imibare igaragaza ko byumweru bibiri bya nyuma by’ukwezi kwa Nyakanga uhereye tariki 15 kugeza 31, ibyaha bifite aho bihuriye no gukubita no gukomeretsa byari 345 mu gihe guhera ku ya 1 Kanama kugeza ubu bigeze ku 188 bivuze ko byagabanutseho 50% .
Abakozi bakoreraga ibigo bya Leta nka harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti Rwanda FDA na RSB n’Igishinzwe Gutsura Ubuziranenge RSB nibo biganje mu batawe muri yombi ahanini bitewe n’uko aribo bari bafite uruhare rukomeye mu kwemerera inganda gukora zidafite ibyangombwa bizemerera gukora zitujuje ubuziranenge.









