sangiza abandi

Brig. Gen. Gasana wagizwe Umupilote wa Perezida ni muntu ki ?

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, ku wa 25 Mutarama 2026, yagize Brig. Gen. Geofrey Gasana Umupilote wa Perezida n’Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba w’Ingabo ku ngingo zirebana n’Ingabo zirwanira mu Kirere. 

Brig Gen Godfrey asanzwe n’ubundi atwara indege. Yatangiye urugendo mu gutwara indege mu 2000 nyuma yo kurangiza amasomo mu gutwara indege za gisirikare .

Mu 2023, Brig Gen Gasana wari ufite ipeti rya Colonel, nibwo yazamuwe mu ntera ahabwa irya Brigadier General. Icyo gihe yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Brig Gen Gasana yabonye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru mu ibijyanye no gutwara indege ndetse no gutwara perezida.

Ni amasomo yigiye mu bihugu nka Ethiopia, Afurika y’Epfo, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Brig Gen Gasana afite impamyabumenye y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ( Masters in Security Studies and the technical equivalent of an Aviation Science degree) mu bijyanye no gutwara indege akaba anafite icyemezo cy’abantu batwara indege ( Airline Transport Pilot License (ATPL).

Iyi mpamyabumenyi imwerera gukora ingendo z’abayobozi bakomeye ( Heavy Jet aircraft in international airspace.)

Mu Rwanda kugira ngo uhabwe iki cyemezo cy’abatwara indege, ATPL, ugomba kuba nibura waratwaye amasaha 1500 , ufite amasomo mu bijyanye n’ikirere , ibijyanye no gutegura ingendo kandi ufite icyemezo cya Muganga cyo mu rwego rwa mbere ( Class 1 Medical Certificate).

Yanize kandi mu ishuri Rikuru rya Gisirkare rya Nyakinama, RDF Command and Staff College (RDFCSC), aho iri shuri riri ku rwego rumwe n’amashuri akomeye ya gisirikare yo mu Bwongereza na Amerika ( UK’s Sandhurst or the US Army War College).

Muri iri shuri yize ibijyanye no gucunga umutekano ,Ububanyi n’Amahanga no gucyemura ibibazo ( Defense Managements , international Relations and Conflict Resolution) .

Nka Pilote utwara Perezida, afite impamyabumenyi mu gutwara indege zo mu bwoko bwa Gulfstream G650 , indege yihariye itwara abantu bari hagati ya 11 na 18.

Photos:

[fluentform id="3"]