sangiza abandi

Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika burimo kugaragaza umusaruro

sangiza abandi

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje ko ibikorwa biyobowe n’Abanyafurika bishingiye ku bufatanye, ubunyamwuga no gutabarana mu gihe gikwiye bigenda bigaragaza umusaruro ufatika.

Yabigarutseho ku wa Kane ubwo yahaga ikiganiro itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu 20 baturutse muri Kaminuza ya Zambia, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’amasomo kuva tariki 16 – 23 Ugushyingo 2025.

Iri tsinda ryaturutse muri Zambia riyobowe na Prof Boniface Namangala, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Kaminuza yo muri iki gihugu, naho ku ruhande rw’u Rwanda bari baherekejwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Boniface Namangala.

Brig Gen Rwivanga yagejeje ikiganiro kuri iri tsinda kiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika: Urugero rw’ubufatanye bw’ u Rwanda mu bubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika no muri Mozambique.”

Muri iki kiganiro yabagaragarije uruhare rw’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu by’inshuti nka Zambia, mu kugarura umutekano muri ibyo bihugu byombi.

Yagaragaje ko ibikorwa biyobowe n’Abanyafurika ubwabo mu bufatanye, ubunyamwuga no gutabara mu gihe gikwiye bigaragaza umusaruro, agaragaza uburyo kohereza Ingabo z’u Rwanda kugarura amahoro mu bihugu by’inshuti byafashije kugarura umutekano, kurinda abasivili, gushyigikira ibikorwa by’imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Avuga kandi ko byerekanye ko ibihugu by’Afurika bishobora kwigira no kwishakira ibisubizo by’ibibazo biri ku mugabane. Ikiganiro kandi cyagarutse ku kamaro k’ubufatanye, kubahana no gushyira imbere imyitwarire myiza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ni uruzinduko rugaragaza ubufatanye buri hagati ya Kaminuza y’u Rwanda n’iya Zambiaa, bikanashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kugira uruhare  mu mutekano n’amahoro ku mugabane wa Afurika byaba mu bikorwa hamwe no gusangira  ubumenyi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]