Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Bafana Bafana yo muri Afurika y’Epfo ibitego 3-0, mu mukino wa 10 ari nawo wa nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Ni umukino wabereye muri Afurika y’Epfo kuri Mbombela Stadium, kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025.
Wari umukino wa nyuma mu Itsinda C, u Rwanda rwari ruhuriyemo na Afurika y’Epfo, Benin, Nigeria, Lesotho na Zimbambwe, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Ni urugendo rutahiriye Amavubi kuko asoje ku mwanya wa Gatanu ubanziriza uwa nyuma, asoza aha amahirwe Afurika y’Epfo yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi yaherukagamo 2010.
Ibitego bya Bafana Bafana byatsinzwe na Thalente Mbatha ku munota wa 5, Oswin Reagan Apollis mu munota wa 26, na Evidence Makgopa Makgopa ku munota wa 72.
Umutoza Adel Amrouche yari yakoze impinduka kuri nimero kabiri, aho Kavita Phanuel wagize ikibazo cy’imvune yari yasimbuwe na Byiringiro Jean Gilbert.
Igice cya mbere cyaranzwe no kwiharira umukino ku ruhande rw’ikipe ya Afurika y’Epfo, aho byanayibyariye umusaruro w’ibitego 2-0, bajya kuruhuka iyoboye.
Abasore ba Hugo Bruce utoza Bafana Bafana bagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri bashimangira itsinzi y’igitego cya gatatu, ndetse bakomeza gucana umuriro mu izamu ry’Amavubi.
Adel Amrouche yakoze impinduka mu gice cya kabiri yinjiza mu kibuga abarimo Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) utaragaragaye ku mukino ushize, ashyiramo n’abarimo Aly Enzo Hamon, Biramahire Abeddy ndetse na Darryl.
Umukino warangiye Afurika y’Epfo itsinze u Rwanda ibitego 3-0, Abanyafurika y’Epfo bongera kumwenyura nyuma y’imyaka 15 batajya mu Gikombe cy’Isi.
Umukino waherukaga kubahuriza i Huye mu Rwanda, Amavubi yari yatsinze Bafana Bafana ibitego 2-0, ariko ayisanze iwayo iti “Burya si Buno”.
Ni ku nshuro ya kane Bafana Bafana yitabiriye Igikombe cy’Isi nyuma y’icya 1998, 2002 na 2010.
Amavubi asoje imikino yo mu Itsinda C atsinze imikino itatu gusa, mu gihe yanganyije ibiri igatsindwa itanu.
Nigeria isoje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Benin ibitego 4-0 harimo bitatu byatsinzwe na Victor Osimhen.












