sangiza abandi

Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwinjije arenga miliyari 1,1$ mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjije asaga miliyari 1.1$ 

NAEB yatangaje ko ayo mafaranga yinjijwe mu mezi 11 y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, akaba ahwanye n’izamuka rya 24.3% ugereranyije n’umwaka wa 2024/2025.

Mu 2023/24 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjije miliyoni 839,21$, naho mu 2024/25 byinjiza miliyoni 893$, mu gihe mu 2025/26 byinjije asaga miliyari 1,1$.

NAEB ivuga ko iri zamuka ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse ko rigaragaza imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu guteza imbere uru rwego, cyane cyane mu kongera ubudahanganwa bw’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza ku masoko mpuzamahanga ndetse no kwagura ayo masoko.

Amasoko u Rwanda rwoherezaho umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi yiganjemo ayo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar, u Bushinwa, Amerika, u Burayi n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Mu 2025/26 ikawa, icyayi n’ibireti byinjirije u Rwanda 264.884.174 $ , indabo, imbuto n’imboga byinjiza 86.826.687 $, mu gihe ibikomoka ku bworozi byinjije 204.786.640 $, naho ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjije 554.284.484$.

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibyoherezwa mu mahanga, NAEB igaragaza ko hari ingamba zitandukanye zakomeje gushyirwa mu bikorwa. Muri zo harimo kunoza ibikorwaremezo bitunganyirizwamo umusaruro w’ubuhinzi bikanabimirwamo ubuziranenge bwawo mbere yo koherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari y’amadolari mu byoherezwa mu mahanga ari intambwe ikomeye, kandi ko ari ikimenyetso cy’uko Igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Kugera ku ntego yo kwinjiza asaga Miliyari y’amadolari ni intambwe ikomeye, igaragaza imbaraga Igihugu gishyira mu guteza imbere urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”

Bizimana yavuze ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo rugere ku ntego zashyizweho muri gahunda z’igihugu zirimo Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2), ndetse na Gahunda ya Gatanu yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA5).

Muri gahunda ya NST2 biteganyijwe ko muri 2029, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bizaba byinjiriza u Rwanda Miliyari 1,5$.

Yongeyeho ko NAEB izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu rwego rwo kongera amadolari yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse no kwagura amasoko mpuzamahanga.

Yavuze ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu gushakira abahinzi amasoko mpuzamahanga no kubahuza n’abaguzi, kwita ku bwiza n’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge, ndetse no kwagura ibikorwaremezo byo kwamamaza no kumenyekanisha ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’u Rwanda ku masoko yo hanze.

NAEB kandi igamije kwagura ibikorwaremezo bitandukanye kugira ngo bigabanye umusaruro wangirika, bityo ibicuruzwa by’u Rwanda bigere ku masoko mpuzamahanga mu buryo bwihuse kandi bifite ubuziranenge.

Kuri ubu u Rwanda rufite Laboratoire yubatswe muri NAEB, yanahawe icyemezo mpuzamahanga kiyishyira ku rwego rutuma ibiyipimirwamo byose byizerwa ku masoko mpuzamahanga.

Mu ntara zose kandi hubatswe inyubako zibikwamo zikanatunganyirizwamo umusaruro mu rwego rwo kugabanya ingano y’uwangirika utaragezwa ku masoko.

Izindi ngamba zirimo guhanga udushya no kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu guhangana ku masoko mpuzamahanga, kongera ubwiza bw’ibihingwa, kubaka ubushobozi bw’abahinzi no kubafasha gukorera ku rwego rushimishije.

Iri zamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga rishimangira uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, by’umwihariko binyuze mu kongera amadovize igihugu cyinjiza, gushakira abahinzi amasoko no kongera ubushobozi bw’ibicuruzwa by’u Rwanda ku buryo bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ikawa iri mu bihingwa byinjiriza u Rwanda agatubutse
Umusaruro mbere yo koherezwa ku masoko mpuzamahanga uzanza kubikwa neza hagapimwa ubuziranenge bwawo
Ubuhinzi bugezweho ni kimwe mu byongera umusaruro

Photos:

[fluentform id="3"]