sangiza abandi

Byasabye imyaka 26 ngo Loni yemere Jenoside yakorewe Abatutsi – Minisitiri Amb. Nduhungirehe

sangiza abandi

Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Amb.Olivier Nduhungirehe yagaragaje uburyo amahanga n’Umuryango w’Ababibumye bamaze imyaka 26 bataremera Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda 1994.

Amb Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa 9 Mata 2026 ku mugoroba wo Kwibuka mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwagowe cyane no kumvisha Loni kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi, aho byatwaye imyaka igera kuri 26 uyu muryango n’ibihugu bimwe bikomeye ku Isi byaranze kwemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “TTwaraye amajoro twinginga ibihugu by’ibigugu ngo byemere amateka yacu, kandi ibyinshi muri byo bitaranatabaye cyangwa se byaragize uruhare muri icyo cyaha.”

Minisitiri Amb.Nduhungirehe yavuze ko byafashe igihe ngo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Yavuze ko ibi byaterwaga n’uko ibihugu by’ibihangange bitashakaga ko ibyabereye mu Rwanda byitwa Jenoside kuko bitumvaga uburemere bw’icyo cyaha.

Yagize ati “ Hari ibihugu byinshi bikomeye ku Isi byari byaranze kwemera ko mu Rwanda yabaye Jenoside kuko bimwe muri byo yabaye bireba byanga gutabara ibindi biyigiramo uruhare ubwo yabaga”.

Yavuze ko ubwo yari Ambasaderi ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye ijoro yinginga ibihugu by’amahanga ngo byemere ko mu Rwanda yabaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemejwe n’Inteko Rusange ya Loni tariki 20 Mata 2020, nyuma y’imyaka 26 ibaye.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuva Loni yakwemeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byaciye intege abayipfobyaga.

Ati “Biragoye ku bantu bamwe cyane cyane abanyabwenge, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Yavuze ko uretse abayihakana bavuga ko itabaye, hari n’abavugaga ko ubwicanyi bwabaye budakwiye kwitwa Jenoside, bakayipfobya batyo.

Minisitiri Amb.Nduhungirehe yabwiye urubyiruko rwitabiriye uyu mugoroba wo Kwibuka ko bidashoboka ko Abanyarwanda barekera Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ubukana bwayo n’ingaruka zikomeye yagize ku gihugu.

Ati “Ntibishoboka kubera uburemere bw’icyaha cyakorewe muri iki gihugu. Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abaturage barenga miliyoni mu baturage batarenga miliyoni 7 bari mu Rwanda icyo gihe. Ni igikorwa tugomba kwibuka ubuziraherezo.”

Amb.Nduhungirehe yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura ahubwo bagashyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Tugomba kurangwa no kubana neza, kutavangura, kutagira ingengabitekerezo ya Jenoside ari yo yatumye iba. Kumva ko Abanyarwanda turi bamwe, tugomba kubishyira imbere.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu bihugu by’amahanga hakomeje kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’imvugo ziyipfobya ndetse ko urubyiruko rugomba gufata iyambere mu guhangana n’abo bafashe inzira yo gusakaza imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Yifashishije urugero rw’imvugo z’urwango zivugwa n’abo mu bihugu by’abaturanyi, harimo amagambo Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Sylvain Ekenge aherutse gutangaza kuri Televiziyo yibasira ubwoko bw’Abatutsi.

Ati “Ni gute twakwibuka tureka ibyatujyanye muri Jenoside bigakorwa ku mugaragaro?”

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]