Imibereho

Kuva ku kudoda imipira, gukora ibyibo, gutunganya imisatsi kugeza ku buhinzi, abagororwa basigaje igihe gito ngo barangize ibihano byabo muri Rwamagana Rehabilitation Center bahabwa ubumenyi bugamije kubafasha gutangira ubuzima bushya.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gukorana n’inzego zibishinzwe mu gukurikirana abacuruzi b’amata, nyuma y’uko bamwe bazamuye ibiciro bavuga ko babitewe n’igabanuka ry’umukamo ryatewe n’impeshyi.
Mu Karere ka Rwamagana umusore w’imyaka 20 yitabye Imana, abandi batatu bari kumwe barakomereka bikomeye nyuma y’uko ingunguru bakoreshaga mu guteka kanyanga ibaturikanye mu ishyamba.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bakekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’ikiyobyabwenge cy’urumogi mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Uruganda Inyange Industries rwatangaje ko izamuka ry’ibiciro by’amata yarwo rigaragara muri bamwe mu bacuruzi ntaho rihuriye n’impinduka nshya rwashyize ku giciro cy’ibicuruzwa byarwo.
Umuntu ukekwaho kugerageza kwiba Inganji SACCO Rubavu, Ishami rya Nyamyumba, yarashwe n’umusekerite wari urinze iki kigo arapfa.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yafashe abagabo umunani bakekwaho gukora ubujura mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Abaganga n’abakozi bo mu bigo nderabuzima bitandukanye mu Karere ka Huye, bagejeje kuri Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ibibazo bibangamira imitangire ya serivisi, birimo ibikoresho bidahagije n’umubare muke w’abaganga
Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko kuva mu 2018 kugera tariki 30 Kanama 2026 mu manza nshinjabyaha zaciwe izatanzwemo ibihano nsimburagifungo (tije) ari izigera ku 4474.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura izagwa mu Rwanda hagati ya tariki ya 11 n’iya 20 Nzeri 2026 iteganyijwe kuba iri ku kigero gisanzwe cyangwa munsi gato y’impuzandengo isanzwe y’iki gihe.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka