Imibereho

Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II igeze ku gipimo cya 78%, abaturage bamwe bakiri mu bice byegereye ahakorerwa uyu mushinga basaba ubuyobozi kubafasha kwimuka, cyane cyane abadafite ubushobozi bwo kwishakira ahandi ho gutura, kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga bitazashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubushakashatsi bwerekana ko kwicara amasaha ari hagati ya 6 na 8 ku munsi bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima n’imitsi ku gipimo cyo hejuru. Mu gihe kwicara amasaha arenga 10.6 ku munsi bikuba hagati ya 40% kugeza kuri 60% ibyago byo guhagarara k’umutima
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana yatangije Itorero ry'Abashumba ba ADEPR, rigamije gufasha Abapasitori gukomeza kubaka Umunyarwanda ukwiye kubana n'abandi mu bumwe, ubudaheranwa no gukunda Igihugu.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu usanzwe akoresha TikTok iminota 95 ku munsi kuri uru rubuga. Mu gihe ku rubyiruko bugaragaza ko bamara hagati y’amasaha 5 na 8 ku munsi kuri izi mbuga.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangije icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, yitabiriwe n’abagororwa 526, bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano bitarenze 31 Ukuboza 2026.
ubushakashatsi bugaragaza ko uko imyaka y’umugore yiyongera, ubushobozi bwo gusama bugenda bugabanuka, ndetse ibyago byo guhura n’ibibazo bimwe na bimwe mu gihe cyo gutwita bikiyongera.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, basabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gukumira no kwirinda ibyaha ndetse no kurinda abana ibiyobyabwenge, kuko kurinda abana ibyaha ari ugushyiraho umusingi w’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko leta ntacyo iri guteganyiriza abafungiwe inganda zengaga inzoga zakuwe ku isoko avuga ko icyo leta ihangayikiye ari ubuzima bw’abaturage bwari buri mu kaga kubera inzoga z’ibyuma zitujuje ubuziranenge.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko gihangayikishije leta ndetse ikomeje guhangana nacyo ariko ko kitazakemurwa hashingiwe ku marangamutima ahubwo gikwiye kurebwa mu ishusho ngari ahanini ku ingano y’umusaruro w’ibyo igihugu gifite.
SCD ituma uturemangingo dutukura tw’amaraso duhindura imiterere tukamera, bigatuma amaraso adatembera neza mu mitsi ndetse tukaba dushobora kuyifunga. Ibi bishobora gutera kubabara cyane, kubura amaraso, kwangirika kw’ingingo ndetse n’indwara y’ubwonko.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka