Mu miryango myinshi haracyari imyumvire ivuga ko kwita ku mwana ari inshingano za mama gusa, papa akumva ko inshingano ze ari ugushaka ibitunga urugo gusa nubwo nabyo atari bibi.
Nyamara ibikorwa bito papa akorera umwana buri munsi nko kumuterura, kumugaburira cyangwa kumukinisha bigira uruhare rukomeye mu mikurire n’imibereho myiza y’umwana kugeza akuze akaba umusore cyangwa inkumi.
Hari igihe umwana arira, se umubyara agahita avuga ati “mushyire nyina” nyamara aha aba yirengagije ko inshingano zo kwita ku mwana atari iza mama we gusa.
Hari byinshi se w’umwana ashobora gukora buri munsi bigafasha umwana we gukura neza. Iyo amufashe akamwiyegereza cyangwa akamuhumuriza, aba amufashije kurushaho kumva atekanye.
Ibi kandi bituma se w’umwana amenya umwana we neza ku buryo igihe ashonje, ananiwe cyangwa akeneye kwitabwaho abimenya nawe akaba yamukorera ibyo akeneye nko kumuhindurira imyenda, kumwuhagira kumugaburira no kumuryamisha adategereje ko nyina ari we uza kubimukorera.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Ethiopia mu 2024 bwerekanye ko ababyeyi b’abagabo bake cyane ari bo bitabira ibi bikorwa, nyamara bifite akamaro kanini ku mwana.
Se w’umwana ashobora kugaburira umwana we, bakaganira, bakarushaho kwegerana. Ibi bituma umwana yumva akunzwe kandi yitaweho.
Umubyeyi w’umupapa kandi ashobora gusomera umwana we inkuru mu bitabo cyangwa akamuririmbira kuko bimufasha kwiga, gutekereza no gukura neza haba mu gikuriro no mu bwenge.
Ubushakashatsi bwo mu 2024 bwerekanye ko abana bagira aba papa babafasha muri ibi bikorwa bagira iterambere ryiza mu myigire kurusha abatarabikorewe.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwagaragaje ko uko papa yitabira ibikorwa byo kwita ku mwana, ari ko umwana agira imikurire myiza.
Ndetse n’ubushakashatsi bwinshi ku Isi bwerekana ko uruhare rwa papa rugira ingaruka nziza ku myitwarire n’imitekerereze y’umwana.
Niba uri umupapa menya ko kwita ku mwana atari ugutanga amafaranga gusa. Ahubwo no kumukorera ibikorwa ushobora kuba usuzugura birimo; kumuterura, kumugaburira, kumuhumuriza, kumukinisha no kumuba hafi buri munsi bikangura ubwonko bw’umwana agakura neza.
Umwana ntakeneye se ugaragara rimwe na rimwe ahubwo akeneye se uhari buri munsi akamwitaho.











