sangiza abandi

Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko imiyoborere myiza ari yo izakemura ikibazo cy’amazi muri Afurika 

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Afurika gicyemuke mu buryo burambye, bidahagije kubaka ibikorwaremezo gusa, ahubwo hakenewe imiyoborere myiza n’inzego zikora neza kugira ngo serivisi z’amazi zizewe zigere ku baturage.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026, ubwo yatangizaga Inama Nyafurika yiga ku Miyoborere mu bijyanye n’Amazi, Isuku n’Isukura, (Africa Water & Sanitation Systems Leadership Symposium 2026), ibera i Kigali.

Iyi nama yitabiriwe n’abarimo abayobozi mu nzego zitandukanye muri Afurika, abafata ibyemezo n’abahanga mu by’ubukungu aho barigira hamwe ku buryo ishoramari rikwiye mu kunoza serivisi z’amazi n’isukura. 

Ubwo yayitangiza, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko kubaka ibikorwaremezo ari ingenzi ariko ko  gukurikirana ko bikora neza kandi bikagera ku baturage mu gihe kirambye, ari ryo pfundo ry’intsinzi. 

Ati “Kubaka ibikorwaremezo ni ingenzi, ariko ahanini ni intangiriro gusa. Icy’ingenzi ni ukureba ko ibikorwa byubatswe bikora neza kandi bigakomeza kugeza serivisi ku baturage mu gihe kirekire; ni ryo pfundo ry’intsinzi.”

Minisitiri Nsengiyumva, yavuze ko igisubizo cyo kugeza amazi, isuku n’isukura ku baturage bo muri Afurika kiri mu kugira inzego zishoboye, imiyoborere myiza, uburyo burambye bwo gutera inkunga imishinga ndetse no kubazwa inshingano.

Ati “Imiyoborere ishingiye ku bushake bwa politiki, ikurikirana ko buri bikorwa byubatswe bikomeza guha serivisi abaturage bacu. Izi ni zo mbogamizi z’imiyoborere dufite kandi ni yo mpamvu iyi nama ari ingenzi.” 

Yashimangiye ko imiyoborere myiza muri Afurika ari inkingi ya mwamba mu gukwirakwiza ibikorwa by’Amazi, Isuku n’Isukura kuko yatuma uyu Mugabane uzigama miliyari 11,5 z’amadolari buri mwaka nk’uko byagaragajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ni mu gihe gukusanya inkunga imbere mu bihugu biramutse bikozwe neza byatuma Umugabane wunguka izindi miliyari 17,5 z’amadolari buri mwaka.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hakiri ibikeneye gukorwa kugira ngo Afurika igere ku Ntego z’Iterambere Rirambye mu bijyanye no gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura mu gihe hasigaye imyaka ine gusa ngo umwaka wa 2030 ugere. 

Yavuze ko abagera kuri miliyoni 418 z’abaturage muri Afurika batagerwaho na serivisi z’ibanze z’amazi  mu gihe miliyoni 779 badafite ibikorwa by’ibanze by’isukura naho miliyoni 828 ntibagerwaho n’iby’isuku.

Ati “Iyi mibare igomba kuduhangayikisha cyane bidatewe n’uko Afurika itashyize imbaraga mu ishoramari ahubwo kubera ko, nubwo hari intambwe twateye, imbogamizi zikiri nyinshi.” 

Yakomeje agira ati “Ku Mugabane wa Afurika ishoramari rikomeye ryarakozwe, imiyoboro y’amazi, amavomero, inganda zitunganya amazi byarubatswe ariko ibyo bikorwaremezo ntibitanga serivisi mu buryo bukwiye ku bo byari bigenewe.”

Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko imiyoborere myiza ari yo izakemura ikibazo cy’amazi muri Afurika 
Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko kubaka ibikorwaremezo ari ingenzi ariko ko  gukurikirana ko bikora neza kandi bikagera ku baturage mu gihe kirambye, ari ryo pfundo ry’intsinzi

Photos:

[fluentform id="3"]